APR FC yemeje undi munyamahanga

APR FC yemeje undi munyamahanga

 Jul 8, 2023 - 06:14

Nyuma yo gutangaza ko yamaze gusinyisha Nshimiyimana Ismael Pitchou, ikipe ya APR FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umugande Thadeo Lwanga.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu nibwo amatwi y'abakunzi ba ruhago mu Rwanda by'umwihariko abafana ba APR FC, bamenye bidasubirwaho ko iyi kipe yongeye gusubira ku buryo bwo gukoresha abakinnyi barimo abanyamahanga.

Ni nyuma y'uko APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangazaga ko  yamaze gusinyisha umurundi Nshimiyimana Ismael Pitchou, umaze imyaka ibiri akina shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda kuko yari muri Kiyovu Sports.

APR FC ntiyarekeye kuko yahise inatangaza umugande nawe ukina hagati mu kibuga Thadeo Lwanga w'imyaka 29, akaba ari umusore uzwi cyane muri aka karere kuko yakiniye amakipe arimo Simba SC muri Tanzania.

Uyu mukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Uganda asinyiye APR FC avuye mu ikipe ya Arta Solar yo muri Djibout, nawe akaba abaye umunyamahanga wa kabiri iyi kipe isinyishije mu gihe hitezwe n'abandi binjira muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Thadeo Lwanga nawe yamaze gusinyira APR FC