Apple na Adidas zashyize hamwe na David Beckham mu kureshya Messi

Apple na Adidas zashyize hamwe na David Beckham mu kureshya Messi

 Jun 5, 2023 - 03:37

Mu gihe gusubira i Barcelona kwa Messi biri kugorana, David Beckham we akomeje gukora ibishoboka byose ngo amujyane muri Leta zunze ubumwe za America.

Ahazaza ha Lionel Messi haracyari amayobera n'ubwo uyu munya-Argentine yamaze gutandukana n'ikipe ya Paris Saint-Germain, ariko hakaba hataramenyekana ikipe azerekezamo.

Nyuma y'imyaka ibiri gusa avuye muri FC Barcelona yakuriyemo, Messi agomba gushaka ikipe nshya muri iyi mpeshyi. Bamwe mu bategereje igisubizo cy'uyu mugabo ni David Beckham wamaze kumugezaho umushinga wo kumujyana muri Inter Miami.

Beckham ashaka Messi muri Inter Miami

Ubwo ni bumwe mu busabe(offer) bw'amakipe atatu atandukanye bwamaze kugezwa kuri Messi, nk'uko umunyamakuru Guillem Balague yabitangaje.

Ati:"Yahawe ubusabe butangaje na Inter Miami, burimo n'izindi kompanyi nka Adidas na Apple bose bashyize hamwe ngo bakomeze kubyibushya izina rye."

Ubusabe bwa Inter Miami bwagejejwe kuri Messi mu byumweru bishize ariko bivugwa ko amafaranga ari hasi y'ayo ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia ishaka kumuha, ariko ikipe ya FC Barcelona igarukwaho cyane yo ikaba itaratanga ubusabe bwayo.

Abo muri FC Barcelona kuva kuri perezida Joan Laporta ndetse n'umutoza Xavi Hernandez, ntibasiba kugaragaza ko bifuza ko uyu musore warerewe muri iyo kipe yayigarukamo ku myaka 36 amaze kugira.

Gusa amategeko agenga iby'imikoreshereze y'umutungo(FFP) akomeza kugonga Barcelona kuko iyi kipe isabwa kugurisha abakinnyi benshi kugira ngo ibashe kuba yasinyisha abandi.

Messi yamaze gukina umukino wa nyuma muri PSG