Andrew Tate yikomye bikomeye itangazamakuru

Andrew Tate yikomye bikomeye itangazamakuru

 Jul 13, 2023 - 10:49

Rurangiranwa ku mbuga nkoranyambaga no kuri za tereviziyo, Andrew Tate, yikomye bikomeye itangazamakuru, arishinja kongera umunyu mu bibazo bye.

Kuva yava ku kinyamakuru Fox News, Tucker Carlson yabaye umwe mu bantu bakurikiranwa cyane kuri interineti. Kimwe mu bice aheruka gukora ni ikiganiro  cy’amasaha abiri n’igice hamwe na Andrew Tate.

Tate yikomye Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

Tate akomeje kuba mu ntambara y’imanza na  guverinoma ya Romania kubera ibirego byo gucuruza abantu ahakana kugeza na n'ubu. Carlson yashimishijwe cyane n'ubutumwa bwa Andrew Tate ubwo baganiraga kuri Fox News, ku buryo byatumye yongera gukora ikiganiro gishya ku rubuga rwe rwa TwTwitter

Ushobora kwiyumvisha urwego rw'amagambo Andrew Tate yakoresheje mu gihe cyo kungurana ibitekerezo, aho yikomenye itangazamakuru rikorera by’umwihariko kuri murandasi, kuba ryaragize uruhare mu guhindanya izina rye.

Hari ingingo nyinshi Tate yaganiriye na Tucker Carlson muri iki kiganiro kirekire, ariko kwikoma itangazamakuru n’iyo nsanganyamatsiko yagarutsweho.

Kuri we, bagerageje kwanduza izina rye kuruta uko byari bisanzwe. Andrew Tate yamaganye ashinja itangazamakuru gutanga ibihumbi 50 by’amadorari  kuri buri mukunzi we kugira ngo bamusebye ku mugaragaro. Yavuze ati: “Bari bafite ibimenyetso bidafatika. Bavuganye n'abantu 2000 banzi cyangwa bari banzi.

Bagerageje cyane kumvisha bamwe mu bagore gufata iya mbere bakamvuga nabi. Itangazamakuru nk'imashini ikorana bya hafi n’ubutabera ni uko yabigenje. Mu by’ukuri, bagerageje gutanga ruswa. Bahamagaye abahoze ari inshuti zanjye bababaza niba hari ikintu kibi bavuga kuri Andrew bagahabwa ibihumbi 50 by'amadolari kuri iyo nkuru. Baragerageje cyane ariko ntibabona ibimenyetso bifatika.”

Andrew Tate ashinja itangazamakuru kumugambanira 

Andrew Tate yashinje kandi Leta zunze ubumwe z’Amerika kudashyira ingufu mu kumuvana muri iyo gereza ya Romania. Avuga ko adashaka guhimba ibitekerezo by'ubugambanyi bijyanye n'uburyo yafashwe. Mu byo yatangaje, yemeje ko abantu bo muri Ambasade ya Amerika muri Romania bamusuye, ariko ntiyabona ko bashishikajwe cyane no kumusohora.

Ku bwe, Guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika, yashakaga ko aguma muri kasho ariko nta bimenyetso afite byo gushyigikira ibyo avuga.