Amashusho Ariana Grande yashyize hanze yongeye gusiga abafana bahangayitse

Amashusho Ariana Grande yashyize hanze yongeye gusiga abafana bahangayitse

 Jun 7, 2023 - 08:16

Nyuma yuko muri Mata abafana ba Ariana Grande bari bahangayikishijwe n'uburyo uyu muhanzikazi yari akomeje kungana n'urudodo, urwishe ya nka ruracyayirimo.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu bacitse ururondogoro ndetse no bongera guhangayikishwa na Ariana Grande, nyuma yuko yagaragaye mu mashusho yashyize hanze, yaratakaje ibiro byinshi.

Ariana Grande akomeje kunanuka ubutitsa

Aherutse gushyira hanze amashusho mashya ya TikTok, aho uyu mukobwa w’imyaka 29 yasize abafana bahangayitse kandi bayobewe imiterere mishya y’umubiri we.

Aya mashusho yakozwe kuko uyu muhanzikazi afite ubufatanye  n’ikigo gikora amavuta yo kwisiga n’bindi bijyanye na yo, R.E.M Beauty. Byasaga nkaho ari gufata amashusho ari mu rugo rwe.

Ariana Grande we avuga ko kunanuka nta cyo bitwaye

Yagaragaye asa neza cyane kuruta uko yari asanzwe mu maso ya rubanda, ariko byanagaragaraga ko  yananutse cyane.

Grande asa nkaho yashinje impinduka zikomeye ku mubiri we, ibi birungo bishya, dukurije amagambo ye yo kuri TikTok.

Benshi mu bamukurikira n'abamureba ntibari bashishikajwe n'ibi bicuruzwa bishya Grande yanashinje kumuhindura, ahubwo bari bashishikajwe cyane n’uburyo yasaga ugereranije n’uko yahoze.

Ariana Grande yahoze ari munini 

N’ubundi muri Mata, abafana b’uyu muhanzi bari bagaragaje impungenge ku mpinduka z’umubiri wa Ariana Grande wari watakaje ibiro ku buryo bukomeye, ariko we yavuze ko nta mpamvu yo guta umwanya abantu bavuga ku mibiri y’abandi.