Amashirakinyoma ku bya  Chris Eazy watengushye Yago ku munota wa nyuma

Amashirakinyoma ku bya Chris Eazy watengushye Yago ku munota wa nyuma

 Dec 23, 2023 - 14:50

Nyuma yuko umuhanzi Yago yikomye bikomeye umuhanzi mugenzi we Chris Eazy wanze kuza mu gitaramo cye ku munota wanyuma, abahagarariye Chris Eazy banyomoje amakuru avuga ko hari aho byaba bihuriye n'amafaranga.

Mu ijoro ryakeye umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago, yakoze igitaramo cyo kumurika umuzingo we mushya “Suwejo”, igitaramo cyagaragayemo abahanzi batandukanye nka Aline Gahongayire, Zeo Trap, Bushali, Niyo Bosco, Double Jay, Kirikou Akili, rurangiranwa MC Dj Phil Peter, itsinda rya Symphony, ndetse na Sea Starz, nubwo kitagaragayemo Chris Eazy nkuko byari biteganyijwe.

Yago yikomye Chris Eazy wamutengushye ku munota wanyuma

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Yago yavuze ko atishimiye kuba Chris Eazy atagaragaye muri iki gitaramo nkuko bari babyemeranyije, yemeza ko mu bahanze base baje nta n’umwe yishyuye, gusa ko kuba ari ubuntu bitavuze ko ugomba gukinira ku gitaramo.

Yago yagize ati:”Turabizi ko nta mafaranga twabahaye, gusa yari kutubwira ko yifuza amafaranga tukayamuha, gusa ntabyo yigeze atubwira, abubwo nagiye kubona mbona abamuhagarariye banyandikiye bambwira ko atari buboneke.”

Junior Giti usanzwe ureberera inyungu za Chris Eazy, yavuze ko kuba uyu muhanzi atagaragaye muri iki gitaramo atari ukubera ko batishyuwe, ahubwo ari uko uyu muhanzi atari ameze.

Abahagarariye Chris Eazy bateye utwatsi amakuru avuga ko amafaranga ari yo yamubajije kuza mu gitaramo

Yagize ati:”Chris Eazy yari yaraye mu kazi ko gutunganya amashusho bituma abyuka umutwe urimo kumurya, rero tubona atabasha gutanga ibyishimo yari ategerejweho.

Rero ntabwo yanze kwitabira igitaramo ku mpamvu z’amafaranga, ikindi kandi twanabimubwiye mbere yuko igitaramo kiba.”