AMAGARE:Umunyarwanda yegukanye umudari wa zahabu muri shampiyona nyafurika

AMAGARE:Umunyarwanda yegukanye umudari wa zahabu muri shampiyona nyafurika

 Feb 13, 2023 - 16:39

Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus yegukanye umudari wa zahabu ku munsi wa nyuma wa shampiyona nyafurika yaberaga muri Ghana.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2022, nibwo Uhiriwe Byiza Renus yegukanye umudari wa zahabu mu batarengeje imyaka 23 ubwo hakinwaga isiganwa ryo mu muhanda ku bagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23.

Mu bagabo bakuru, Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ni we wegukanye Shampiyona Nyafurika ya 2023.

Si uyu mudali wa Zahabu gusa abanyarwanda batahanye, kuko uwegukanwe na Uhiriwe Byiza Renus waje usanga undi watwawe na Ingabire Diane mu bagore batarengeje imyaka 23 bakinnye ku Cyumweru. Abakinnyi 12 ba Team Rwanda bari muri iyi Shampiyona batahanye imidali umunani.

Muri iyo midari harimo ibiri ya Zahabu kuri Uhiriwe na Ingabire n’itatu ya Feza yatwawe na Mugisha Moïse, Ingabire na Nzayisenga Valentine.

Undi mudali wa Feza wegukanywe nka Team Rwanda mu gukina abagabo bavanze n’abagore mu gihe hari n’indi ibiri ya Bronze yatwawe n’abagabo n’abagore mu gusiganwa n’ibihe.

Uhiriwe yegukanye umudari wa zahabu mu batarengeje imyaka 23

Ingabire(Uri hagati) nawe yegukanye uwa zahabu mu bagore batarengeje imyaka 23