Alubumu ya Wizkid irimo gukomanga

Alubumu ya Wizkid irimo gukomanga

 Jul 17, 2023 - 08:21

Wizkid wabanje gucanga abafana be ku isabukuru ye avuga ko agiye guhagarika umuziki, yahise agaruka atangaza ko ari gutunganya alubumu shya.

Umuhanzi wo muri Nigeria wegukanye Grammy Awards Ayodeji Ibrahim Balogun amazina nyakuri ya Wizkid ku isabukuru ye y'imyaka 33, akaba yatangaje ko abakunzi be bakwitegura alubumu shya ya Gatandatu kuko ngo iri mu nzira. 

Nubwo Wizkid yatangaje ko agiye gusohora alubumu shya, ariko mu kiganiro yagiranye na Radiyo Capital Extra y'i London kuri uyu wa 16 Nyakanga ari nabwo yari yagize isabukuru y'imyaka 33, akaba yari yatunguye abakunzi be avuga ko ashatse yahagarika umuziki ngo kuko indirimbo yakoze zihagije. 

Wizkid arimo gutungana alubumu shya

Muri icyo kiganiro, Wizkid akaba yaravuze ko yumva amaze gukora indirimbo nyinshi ko ashatse yahagarika gukora umuziki. Gusa rero yahise agaruka avuga ko atari akomeje ahubwo ko afite alubumu mu minsi mike.

Wizkid arimo aseka ati " Bantu bange, kuri ubu ndi gukora indirimbo umunsi ku munsi. Tekereza indirimbo zose mfite kuri ubu. Mfite alubumu shya kandi iri vuba aha. Ikindi kandi, mu Cyumweru gitaha nzasohora indirimbo shya."

Wizkid yumva amaze gukora indirimbo zihagije ngo ashatse yahagarika n'umuziki

Hagati aho, Wizkid akaba afite alubumu 5 magingo aya, aho iya mbere yayise 'Superstar' igasohoka ku wa 12 Kamena 2011. Icyo gihe akaba yarayikoze aba mu nzu itunganya umuziki ya Empire Mates Entertainment.

Naho kandi ku wa 11 Ukwakira 2022, akaba ari bwo aheruka gusohora alubumu ya nyuma yise "More Love, Less Ego" yakoreye mu nzu itunganya umuziki ya RCA Records (Radio Corporation of America).