Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe itangazamakuru muri Kings Music, ibirego byatanzwe byavugaga ko indirimbo ifite ikibazo cy’uburenganzira bwo kuyikoresha (copyright), nyamara ngo ayo makuru ni ibinyoma kandi agamije guhemukira umuhanzi no guhungabanya ibikorwa bye bya muzika.
Indirimbo UBUYU yari imaze gutangira gukundwa no kurebwa cyane, ikaba yarakuweho mu buryo butunguranye, bituma abafana batangira kwibaza icyabaye. Ibi ni ibintu bikomeje kugaragara cyane mu muziki w’akarere, aho abahanzi bahura n’imbogamizi zishingiye ku mpamvu za tekiniki cyangwa izo gutegura ibihangano mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ubuyobozi bwa Kings Music bwavuze ko bukomeje gukorana n’inzego zishinzwe kurwanya ubujura bw’ibihangano hifashishijwe ikoranabuhanga, kugira ngo hatagira undi muhanzi ugirwaho ingaruka n’ibikorwa nk’ibyo.
Haracyategerejwe igisubizo cy’iperereza ririmo gukorwa, ndetse n’ibyemezo bizafatwa n’inzego zibishinzwe, n’ubwo iyi ndirimbo yamaze kugaruka ku rubuga rwa YouTube.
Abahagarariye Alikiba bakomeje gushakisha uwari wasibishije indirimbo ye kuri YouTube
Alikiba indirimbo ye yari yasibwe kuri YouTube gusa yaje kuyigaruraho
