Alex Muyoboke yaciye amarenga yo kuva mu myidagaduro burundu

Alex Muyoboke yaciye amarenga yo kuva mu myidagaduro burundu

 Aug 31, 2024 - 16:29

Alex Muyoboke wamenyekanye mu myidagaduro Nyarwanda ndetse ufatwa nk’umwe mu bagize uruhare ngo rube rugeze aho ruri ubu binyuze mu bahanzi batandukanye yagiye afasha, yagaragaje ko aho ibintu bigeze ashobora kuva mu myidagaduro burundu.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru CHITA MAGIC, yavuze ko uruganda rw’imyidagaduro Nyarwanda rugeze aharindimuka, kuko ibyo abantu bibwiraga ko ari uguteza imbere umuziki ahubwo byamaze guhinduka ikindi kintu.

Yavuze ko ibiri kuba mu myidagaduro none, abantu bari kubifata nk’imikino nyamara uko bwije n’uko bukeye birushaho kugenda bifata indi ntera, avuga ko ahubwo abantu nibakomeza kureberera bazashiduka abantu bicanye.

Avuga ko ibintu biri kuba nta kindi gihe yigeze abibona, ariko kandi byose byaje abireba akajya abwira ababishinzwe ko ibyo bita ko ari imikino ari ibintu bishobora gufata intera.

Alex kandi avuga ko mu myaka igera kuri 20 amaze muri uru ruganda, ubu asigaye afite agahinda gakabije iyo arebye ibiri kuberamo, avuga ubu yiteguye no kuba yabisezeramo burundu ndetse agasaba ko izina rye nta muntu n’umwe uzongera kurivuga mu bintu by’imyidagaduro.

Ntabwo ari inshuro ya mbere Muyoboke agaragaza ko mu myidagaduro harimo ishyari kandi ko bigenda bifata indi ntera. Kuri we akavuga ko ubu aho bigeze inzego zibishinzwe zakagombye kugira icyo zibikoraho amazi atararenga inkombe.

Ibi yabikomojeho mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hari nkundura y’amagambo yumvikanamo umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago, aho usanga yatakana n’abo avuga ko bashatse kumwica kuva mu myaka ine ishize, ndetse kuri ubu akaba yarageze muri Uganda avuga ko ahunze ako gatsiko k’abashaka kumwica.