Ku ya 26 Ugushyingo 2011, ni bwo Aki n’uwahoze ari umugore we Nneoma Nwaijah bakoze ubukwe gakondo i Obolo, muri Isiala Mbano, muri Leta ya Imo.
Hanyuma ku ya 9 Ukuboza 201, ni bwo bashyingiranywe mu Itorero rya Gikristo Paruwasi Abundant Grace iherereye Ogba, mu mujyi wa Lagos.
Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’ibyamamare birimo abakinnyi ba filime bakomeye nka Osita Iheme, uzwi nka Pawpaw, Uche Jombo, Rita Dominic, Mercy Johnson, Genevieve Nnaji, Monalisa Chinda, Susan Peters n’abandi.
N’ubwo bimeze bityo ariko, uyu mukinnyi, ubu ufite imyaka 46, yatangaje ko yatandukakanye n’uwahoze ari umugore we ndetse anasobanura neza ko ubu yashakanye n’undi mugore witwa Stephanie Promise mu barushinze rwihishwa, ndetse ngo baherutse no kwibaruka umwana w’imfura
