Ni amakuru yari yatangajwe na Perezida wa Kenya, William Ruto mu ntangiriro z'uku kwezi, icyakora email bivugwa ko yaturutse muri Recording Academy, itegura Grammys, yahakanye ayo makuru.
Ubutumwa buri muri iyo email bwasobanuye neza ko ibihembo bya Grammy 2025 biteganijwe ku ya 2 Gashyantare 2025, kuri Arena ya Crypto.com i Los Angeles, muri California.
Bwashimangiye kandi ko Grammy itemera amafaranga yatanzwe na guverinoma z’amahanga.
Iyo Email yagiraga it:“Urakoze kutugeraho. Grammy 2025 izaba ku ya 2 Gashyantare 2025, muri Crypto.com Arena i Los Angeles, muri California. Turi umuryango udaharanira inyungu. Ntabwo dukura amafaranga muri reta z’amahanga.
Bashimangiye kandi ko inzira zo guhitamo igihugu cyakira ibyo birori zitarimo kwishyura amafaranga runaka.
