Abahanzi b'abanyabigwi mu muziki wo mu Rwanda barimo Cecille Kayirebwa, Sophia Nzayisenga, Muyango, ndetse n'abandi bahanzi bakiri bato barimo Ruti Joel, Cyusa Ibrahim ndetse n'itorero Ibihame by'Imana, ni bo bagiye gusoza igitaramo cya Iwacu Muzika Festival kimaze iminsi kizenguruka mu ntara zitandukanye z'igihugu.
Abarimo Sophia Nzayisenga Muyango n'abandi bategerejwe mu gitaramo cyo gusoza Iwacu Muzika Festival
Iri serukiramuco ryitabiriwe n'abahanzi batandukanye barimo: Bruce Melody, Chris Eazy, Riderman, Bwiza n'abandi, gusa kuri iyi nshuro ryahariwe gakondo.
Ni igitaramo giteganyijwe kuzabera muri BK Arena, tariki 26 z'uku kwezi, aho itike ya make muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 by'amanyarwanda, mu gihe iya menshi ari ibihumbi 20 by'amanyarwanda.
