Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bivuganye Bwiza

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bivuganye Bwiza

 Aug 28, 2024 - 18:04

Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa X (Twitter) bari bivuganye umuhanzikazi Bwiza wari ushatse kuvuganira sosiyete y'itumanaho ya MTN ku byo ishinjwa n'abagenerwabikorwa bayo.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari hamaze iminsi hari rwaserera, aho abantu banenganga imikorere ya sosiyete y'itumanaho ya MTN, bavuga ko basigaye batanga serivise mbi, ndetse bagerageza no kubahamagara ngo babakemurire ikibazo ntibagire icyo babafasha.

Bamwe mu banenganga iyi sosiyete bayishinjaga ko bahora boherereza abantu ubutumwa bugufi butabafitiye umumaro, batanakeneye na gato ndetse babasaba ko babuhagarika, bagakomeza kubwohereza.

Ibi byageze aho umunyamakurukazi Mutesi Scovia we yari yiyemeje gushaka umunyamategeko akabajyana mu nkiko mu gihe bakomeje kumwoherereza ubutumwa adakeneye.

Ni mu gihe abandi babashinjaga ko umuntu wafashe telefone yabo muri gahunda yabo ya 'make make', bakomeza kumwishyuza amafaranga kandi yaramaze kuyishyura yose, bigatuma bahora bishyura amafaranga batazi iyo ajya.

Ku rundi ruhande kandi hari ababashinjaga gutanga serivise mbi ku bantu bohereje amafaranga akayoba bakabahamagara ngo bayahagarike, ariko bikarangira bategereje ko bongera kuyabasubiza bagaheba.

Ibi byose n'ibindi bitandukanye bashinjaga iyi sosiyete nibyo byatumye Bwiza nka 'Brand ambassador' wabo aza agaragaza ko ibyo abantu bari kuvuga bari gushaka kuyobya abandi, avuga ko ikibazo cyose umuntu aba afite ahamagara umurongo wabo bakamukemurira ikibazo cye.

Ibi byatumye abantu bakoresha uru rubuga rwa X bamwuka inabi bamubwira ko adakwiye kwivanga muri ibi bintu avuga ibyo atazi ngo ni uko ari 'Brand ambassador' wabo, ahubwo ikiza ni uko yakwigumira mu by'umuziki ibindi akabireka.

Icyakora nyuma y'ibi byose, sosiyete ya MTN yaje kwisegura ku bagenerwabikorwa bayo, ibabwira ko koko basanze hari abishyujwe amafaranga menshi kuri telefone bafashe, bavuga ko batangiye kubikoraho ndetse abo basanze bararenganye bazatangira gusubizwa amafaranga yabo.