Abakekwaho kwivugana AKA icyifuzo cyabo cyatewe utwatsi

Abakekwaho kwivugana AKA icyifuzo cyabo cyatewe utwatsi

 May 21, 2024 - 18:12

Nyuma y'uko bamwe mu bashinjwa kwivugana umuhanzi AKA basabye ko batanga amafaranga bakabirana batari muri gereza, urukiko rwabateye utwatsi.

Nyuma yuko batanu muri barindwi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuraperi uzwi cyane Kiernan Forbes(AKA) basabye kurekirwa batanze ingwate mu kwezi gushize, uyu munsi ingwate yanzwe n’umucamanza Vincent Hlatshwayo wo mu rukiko rwa Durban muri Afurika y’Epfo.

Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu bibitangaza, ngo umucamanza yanze izo ngwate kubera ibirego bishya byatanze mu minsi ishize abasaba kubanza kwiregura kuri ibyo birego, ndetse avuga ko byaba ari uburangare bukomeye urukiko rwakiriye izo ngwate.

Kubera iyo mpamvu, Urukiko rwategetse ko abakekwaho icyaha bakomeza gufungwa kugeza bireguye ku byo baregwa.

Byongeye kandi, nk’uko umucamanza Hlatshwayo abitangaza, yasobanuye neza ko imwe mu mpamvu zatumye bamwe muri bo basaba gufungurwa batanze ingwate ari impungenge z’umutekano wabo muri gereza, batinya ko bashobora kwicirwa muri gereza.

Umuhanzi AKA yiciwe hamwe n’inshuti ye Tebello “Tibz” Motsoane mu iraswa ryabereye hanze ya resitora i Durban ku ya 10 Gashyantare 2023.