Aba-Rayon bari bategereje ibitego biva muri Congo babonye ibyo muri Uganda

Aba-Rayon bari bategereje ibitego biva muri Congo babonye ibyo muri Uganda

 Jan 28, 2023 - 03:53

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje rutahizamu Ojera Joackim ukomoka muri Uganda nyuma yo gukomorerwa na FIFA ikemererwa gusinyisha abakinnyi.

Nyuma yo gukomorerwa na FIFA ikemererwa kwandikisha abakinnyi, Rayon Sports yahise yandikisha Hertier Luvumbu Nzinga isigaranye umwanya umwe byavugwaga ko yashakaga rutahizamu w'umunya-Congo ariwe Jean Marc Makusu, mu gihe abandi bavugaga ko na Youssef Rharb ashobora kugaruka.

Rayon Sports yatunguranye cyane ahagana saa 23:30 mu ijoro ryashize itangaza ko yamaze gusinyisha rutahizamu wakiniraga URA FC muri Uganda, umugande Ojera Joackim

Uyu musore akina nka rutahizamu nimero 9, ariko ashobora no gufasha akina asatira anyuze ku ruhande rw'iburyo ahazwi nko kuri 7.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona n'amanota 31 ikaba irushwa amanota abiri na AS Kigali iri ku mwanya wa mbere, uyu akaba ari umukinnyi wa nyuma isinyishije mu bitezweho kuyifasha gutwara igikombe cya shampiyona.

Ojera yamaze gutangazwa na Rayon Sports