Zari akomeje kwishimira umwana wa mukeba we

Zari akomeje kwishimira umwana wa mukeba we

 Oct 28, 2023 - 16:05

Zari Hassan yagaragaje ibyishimo atewe n'uko abana be bakomeje ibihe byiza n'umwana wa Tanasha Dona aho bose ubu bari kumwe na se Diamond Platnumz.

Umunyemari ufite inkomoko muri Uganda Zari Hassan The Boss Lady, yagaragaje akanyamuneza atewe no kubona umwana wa mukeba we Tanasha Dona ari kumwe n'abana be hamwe na se Diamond Platnumz. Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, yashyizeho ifoto y'abana be ndetse nuwa Tanasha bari kumwe na se.

Akoresheje Instagram z'abana be, akaba ari ho yerekaniye amarangamutima y'uku kuba abana be bari kumwe n'uwa Tanasha. Kuri Instagram y'umukobwa we Tiffah, yanditse ati " Mukore uruziga ruto cyane, nta kare (ikinyampande) ikenewe. Ibyo byerekana isano ya bugufi mu bana bato."

Abana ba Zari Hassan n'uwa Tanasha Dona bakomeje kugirana ibihe byiza na se Diamond 

Naho aciye kuri Instagram y'umuhungu we Nillan, akaba yanditse ati " Abahungu bakora ku gikomangomakazi". Ibi Zari yakoze bikaba byongeye gushimangira umwuka mwiza uri hagati ye n'umwana wa Tanasha Dona Naseeb Junior. 

Ntabwo ari Zari Hassan unejejwe nuko abana be bari kumwe nuwa Tanasha, dore na Tanasha ubwe yaherukaga gushyira ifoto y'abana bose ku mbuga nkoranyambaga ze yishimira ibihe byiza bakomeje kugirana na se. 

Diamond Platnumz yahuje abana yabyaranye na Zari na Tanasha asiga uwa Hamisa Mobetto 

Ku rundi ruhande, Diamond Platnumz se w'aba bana, akaba yaratangarije abafana be ko ari inshuro ya mbere ahurije hamwe aba bana batatu kugira ngo bunge ubumwe. Akaba akomeje kubatembereza ahantu hanyuranye harimo no kuza mu Rwanda mu bihembo bya Trace Awards. 

Nyamara rero, mu gihe abandi bagore babyaranye na Diamond Platnumz bakomeje kwishimira ko abana babo yabahurije hamwe akaba ari gutuma bamenyana, Hamisa Mobetto na we wabyaranye n'uyu muhanzi, umutima ukomeje kwijima, dore ko Diamond adashaka kwikoza umuhungu babyaranye ibikomeje kumushavuza.