Wizkid ashaka gukurikira umuntu umwe kuri Instagram

Wizkid ashaka gukurikira umuntu umwe kuri Instagram

 Jun 13, 2023 - 01:22

Umuhanzi Wizkid yaretse gukurikira abantu bose yakurikiraga kuri Instagram uretse umuhanzi Naira Marley.

Ayodeji Ibrahim Balogun amazina nyakuri ya Wizkid umuhanzi wo muri Nigeria, yatunguye abakunzi be n'abandi bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yiyamburaga uburenganzira bwo kugira abo akurikira ku ruta rwe.

Mu by'ukuri magingo aya ntiharamenyekana neza impamvu yatumye uyu mugabo ahagarika gukurikira abantu be kuri Instagram ahubwo agasigarana umuhanzi Naira Marley.

Wizkid ashaka gukurikira Naira Marley kuri Instagram gusa

Umwanzuro utunguranye Wizkid yafashe watumye abafana batangira kwibaza impamvu nyirizina yabimuteye kuko si inshuro ya mbere akora ikintu kidasanzwe ku ruta rwe rwa Instagram.

Mu 2022 nabwo Wizkid yari yahagaritse kugira abo akurikira kuri Instagram, ari nako mu mwaka wa 2019 yasibye buri kintu cyose yari yarapostinze, ibintu byagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga icyo gihe.

Wizkid yatunguye abakunzi be kuri Instagram yiyemeza gukurikira umuntu umwe rukumbi 

Ibi Wizkid yakoze kandi byibukije ubwo mugenzi we David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu mwaka washize nawe yafashe umwanzuro wo gusiba buri kimwe cyose yari yarashyize ku ruta rwe rwa Instagram.

Hirya no hino bakaba bari kwibaza uburyo abahanzi muri iyi minsi bari gukunda gusiba ibintu baba barashyize ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakanzura bavuga ko baba bashaka kugira ngo baganirweho mu itangazamakuru.