Zuchu ntakirambirije ku kuba yarongorwa na Diamond

Zuchu ntakirambirije ku kuba yarongorwa na Diamond

 Aug 17, 2024 - 19:15

Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuchu, yahakanye amakuru avuga ko ahoza ku nkeke Diamond Platinumz amusaba ko bashyingiranwa, avuga ko ibyo atakibihanze amaso cyane kuko yasanze Imana ishobora kuba yaramugeneye undi, agira n’inama abumva ko uwo mukundanye mugomba kubana.

Mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzikazi Zuchu yumvikanye ahakana ko ahora asaba Diamond Platinumz ko bashyingiranwa bakabana nk’umugore n’umugabo, avuga ko ubu atagishishikajwe no kwishyiramo ko azashakana Diamond uko byagenda kose.

Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko ubu ari gusaba Imana ngo imwoherereze umugabo nyakuri yamugeneye ko ari we bazabana, bityo areke gutinda mu mayira akundana n’umuntu bashobora kutazabana.

Kuri we ntiyemereanya n’abantu baba bumva bashaka gushyingiranwa n’abantu bari guteretana nyama hari ubwo Imana iba yarabapangiye undi.

Yagize ati “Kubera iki abantu bumva ko bagomba kunyitegaho ubukwe? Ngewe ubwange ndi kwisabira Imana ubukwe, ariko nta muntu n’umwe ndi kubisaba. Birashoboka ko wabiganiriza umukunzi wawe ariko mwese muba muri kwiyongerera imihangayiko kuko Imana yonyine niyo iba ibizi. Kandi ibi birashoboka ko bwaba ari ubusazi bw’abantu kuko ushobora gusanga uwo wagenewe ari kure cyane.”

Ibi abitangaje nyuma y’uko mu minsi yashize ubwo Diamond yamusangaga ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye muri Zanzibar agiye kumusaba imbabazi aho Diamond yavugaga ko bamukatiye, icyo  gihe Zuchu yamubajije niba yaba ari gutegura ibyo kumushaka cyangwa akaba ari kumukoresha gusa.