Zari Hassan cyangwa se Boss lady, yavuze ko we n’umugabo we barimo gukorana amanywa n’ijoro bataruhuka kugira ngo inzozi zabo zo kubyarana zibe impamo.
Zari n'umugabo we barifuza kubyarana
Zari na Shakib baherutse gushyingiranwa mu birori byihariye byabereye muri South Africa mu byumweru bike bishize. Aba bombi bari mu rukundo rucumbeka, nkuko biba bigaragara mu mafoto baba bifotoje bagashyira ku mbuga nkoranyambaga, gusa ngo umwana akomeje kuba ikibazo.
Icyakora, Zari yavuze ko bombi barimo gukora amanywa n’ijoro kugira ngo inzozi zabo zo kubyarana zibe impamo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati: “Kubyara biri muri gahunda zacu z'ibanze. Jye na Lutaya turimo kubikoraho uko dushoboye kose.”
Zari avuga ko ubu ikimuraje ishinga we na Lutaya, ari ukubyara umwana
Zari na Shakib bamaranye imyaka irenga ibiri, kandi bisa nkaho badateganya gutandukana vuba, kuko uko bigaragara urukundo ruracyari rwose. Ubu Zari arakabakaba mu myaka 43, mu gihe Lutaya we arimo kuyingayinga 31. Ese bazabona umwana bifuza? Reka tubitege amaso.
