Yolo The Queen yifatiye ku gahanga abavuga ko yibagishije, amara amatsiko abibaza imyaka afite

Yolo The Queen yifatiye ku gahanga abavuga ko yibagishije, amara amatsiko abibaza imyaka afite

 Aug 12, 2024 - 09:17

Kirenga Phiona wamamaye ku rubuga rwa Instagram bitewe n'imiterere ye idasanzwe ndetse idakunze kuvugwaho rumwe n'abantu, yari yivuganye abahora bamushinja kwibagisha ikibuno ngo kibe kinini, aboneraho no guha ukuri abashidikanya ku myaka afite.

Ubwo yahaga umwanya abamukurikira kuri Instagram barenga ibihumbi 400, ngo bamubwire igihuha baba baramwumviseho ababwire niba ari ukuri cyangwa ikinyoma, abafana bivuye inyuma bamubaza ibibazo bitandukanye dore ko ariho baba bamuboneye kuko ubundi ubusanzwe nta hantu na hamwe ajya agaragaza ari kuganira n'abantu cyangwa n'itangazamakuru.

Uyu mugore uri mu byishimo byo kwibaruka Imfura ye y'umuhungu mu minsi yashize, yagiye asubiza ibibazo bitandukanye gusa ibyinshi wasangaga bigaruka ku mwana aherutse kwibaruka bamubaza Se, abandi bamubaza ku byo kwibagisha ikibuno.

Umwe mu bamukurikira yabanje kumumubaza niba koko yaribagishije nk'uko bivugwa, ariko Yolo abitera utwatsi avuga ko ibyo ari ibihuha kuko atigeze yibagisha nk'uko bivugwa.

Gusa nyuma haje kuza undi nawe amubaza ku byo kwibagisha agira ati "Ngo ikibuno warakibagishije rero ngo kirakuremereye cyane, ngo usigaye urwaye umugongo udakira."

Yolo The Queen yaje guhita asubiza ati "Ariko mugira akazi cyangwa nkabahe?"

Ntibyarangiriye aho kuko undi nawe yaje kumusaba ko yababwira imyaka afite niba atari ibanga, Yolo avuga ko afite 39 y'amavuko kandi atewe ishema na yo.

Kimwe mu bibazo by'amatsiko abantu benshi bari bafite ni ukumenya niba koko yarabyaranye na Harmonize bakanyujijeho mu rukundo, gusa ubwo babimubazaga yavuze ko atigeze abyarana na Harmonize.

Nyuma yo kumva ko umwana atari uwa Harmonize bahise bamusaba ku babwira Se w'umwana, ababwira ko ari umugabo mwiza uri mu bantu 9 Yolo The Queen akurikira kuri Instagram, kandi n'uwo mugabo akaba amukuriraho.

Ibi byatumye abantu batekereza ko yaba ari Drake nawe bakanyujijeho mu rukundo, aho umwe yamubajije ati "Ko nabonye umwana asa na Drake hari aho byaba bihuriye ra?" 

Yolo The Queen nta kuzuyaza yahise asubiza ati "Harahari."