Batanu bitabye Imana mu gihugu cya Thailand, nyuma yuko umugabo yarasiye mu bukwe bwe abantu bane barimo umugeni we, hanyuma na we akirasa.
Uyu mugabo witwa Chaturong Suksuk w’imyaka 29 wanahoze ari umusirikare, yivuganye umugore we Kanchana Pachunthuek w’imyaka 44, amasaha make nyuma yo kwambikana impeta z’urudashira.
Amakuru avuga ko ibi byabaye, nyuma yuko uyu mugabo yombotse agasoboka mu birori byabaga ku Cyumweru nijoro, maze akagarukana imbunda.
Abandi barasiwe muri ubu bukwe, harimo nyirabukwe w’uyu mugabo, muramu we, ndetse n’umwe mu bari batashye ubukwe.
Ntiharamenyekana icyatumye uyu mugabo ubukwe bwe abuhindira ikiriyo, usibye kuba abari babwitabiriye bavuga ko yasaga n’utishimye.
Na polisi yatangaje ko uyu mugabo yari yasinze nubwo icyamuteye gukora aya mabara kitaramenyekana. Icyokora, ngo mu minsi yashize yari yavuze imbunda n’amasasu mu buryo bwemewe n’amategeko.
