Yareze uwahoze ari umukunzi kwanga kumuherekeza

Yareze uwahoze ari umukunzi kwanga kumuherekeza

 Jun 23, 2024 - 11:32

Benshi bakomeje gutangaza n'inkuru y'umugore wo muri New Zealand, wareze uwahoze ari umukunzi we wanze kumuherekeza ku kibuga cy'indege.

Umugore ukomoka muri Nouvelle-Zélande uzwi ku izina rya CL, yareze uwahoze ari umukunzi we kubera ko yananiwe kumuherekeza ku kibuga cy’indege mu rugendo yari afite.

Nk’uko ikinyamakuru Sky News kibitangaza, bakurikije impapuro zagejejwe mu rukiko, hasobanurwa ko bombi bagiranye amasezerano mu magambo ko uyu mugabo azamuherekeza ku kibuga cy’indege mu rugendo rwe rwo gusubira mu rugo rwabo ndetse akita no ku mbwa ye.

Icyakora, nk’uko bigaragara muri izo nyandiko, uyu mukobwa ukiri muto yasobanuye ko nyuma yuko umukunzi we atamujyanye ku kibuga cy’indege, indege ye yamusize bigatuma agura indi tike, bityo akaba ari yo mpamvu yafunguye uru rubanza asaba indishyi y’amadolari 27, 000.

Mu iburanisha ry’uru rubanza mu rukiko rwa Nouvelle-Zélande, ruburanisha ibirego bito, rwanze uru rubanza rusobanura ko amasezerano y’abakunzi cyangwa inshuti ashobora kurengwaho igihe icyo ari cyo cyose kuko atemewe n’amategeko.