Mu mpera z'icyumweru nibwo umuraperi w'umunya-Canada Drake yari afite igitaramo i Barclays Center muri New York City, ho muri Amerika.
Ubwo yarimo kuririmba indirimbo 'One Dance' ikaba imwe muzakunzwe cyane, nibwo umukobwa witwa Veronica Correia yaje kwiyambura akenda k'imbere ariko ko hejuru akamutera ku rubyiniro.

Veronica Correia wateye utwenda tw'imbere Drake
Ku bw'ibyo, uyu muraperi yahagaritse igitaramo maze abanza gutora ako kenda kari gafite nimero 36 arakarangisha, avuga ko nyira ko yaza kumureba. Abakobwa bose bahise batera hejuru bati " Ni ngewe, ni ngewe."
Drake akaba yarahise ashyira videwo y'uyu mwenda kuri Twitter, maze Veronica Correia yandika avuga ko ari ari uwe, nyuma aza kwakira ubutumwa buvuye mu kipe ya Drake bumuha amahirwe yo gukorana nabo.


Veronica Correia yahawe amahirwe yo gukora mu ikipe ya Drake nyuma yo kumutera akenda k'imbere
Hagati aho, Veronica w'imyaka 21 y'amavuko akaba yari asanzwe acuruza ikawa i Cumberland, muri Rhode Island muri USA.
Tugarutse gato kuri Drake, igihe abahanzi bari kumwe ku rubyiniro babonaga ibyo bibaye ari agasuzuguro, ariko batunguwe no kuba Drake yarabyishimiye, ahubwo avuga ko abafana bo muri Montreal muri Canada bamutengushye kuba bataramuteye turiya twenda.
