World Cup 2022:Abafaransa bayoboranye itsinda intsinzwi, Australia ijya gutegereza uwa mbere mu itsinda C rya Argentine

World Cup 2022:Abafaransa bayoboranye itsinda intsinzwi, Australia ijya gutegereza uwa mbere mu itsinda C rya Argentine

 Nov 30, 2022 - 14:42

Ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yazamutse ari iya mbere mu itsinda D n'ubwo yatsinzwe na Tunisia, Australia itungura Denmark igera muri kimwe cya munani.

Ni imikino yombi ya nyuma mu itsinda D yabaye ku isaha ya saa 17:00, aho ikipe ya Tunisia n'Ubufaransa rwari rwambikanye kuri Education City Stadium, mu gihe Australia na Denmark zari ziri gutana mu mitwe kuri Al Janoub Stadium.

Kuri Education City Stadium ikipe y'Ubufaransa yari yaruhukije abakinnyi benshi basanzwe babanza mu kibuga kuko yari yizeye itike ya kimwe cya munani, ndetse bigoranye cyane ko bayambura umwanya wa mbere.

Tunisia yatangiye ikina umukino mwiza ndetse ikataka izamu ry'Ubufaransa ndetse hakiri kare cyane Nader Ghandri atsinda igitego nyuma ya kufura yari itewe na Wahbi Khazri, ariko umusifuzi yemeza ko habayeho kurarira igitego kirangwa.

Abanya-Tunisia bakomeje gusunika cyane maze ku munota wa 58 bazamukana umupira maze Aissa Laidouni ahereza umupira Wahbi Khazri atsinda igitego cya Tunisia.

Abanya-Tunia bishimira igitego batsinze

Umutoza Didier Deschamps yagerageje gukora impinduka ngo arebe ko yabona igitego cyo kwishyura azana abakinnyi bakomeye aribo William Saliba, Adrien Rabiot, Kylian Mbappe, Antoine Griezmann na Ousmane Dembele.

Aba bakinnyi bacanye umuriro imbere y'izamu rya Tunisia nyuma y'iminota 80, maze iminota 90 y'umukino irinda irangira umusifuzi wa kane Salima Mukansanga yemeza ko hongerwaho iminota ikenda.

Ku munota wa munani w'inyongera nibwo Kylian Mbappe yahinduye umupira imbere y'izamu maze Nader Ghandri awushyira ku mutwe ugarukira Griezmann ahita atsinda igitego cy'Ubufaransa, ariko umusifuzi agiye kureba kuri VAR asanga Ghandri yakorewe ikosa na Kolo Muani.

Tunisia yasoje uyu mukino itsinze igitego kimwe aho yasabaga ko Australia itatsinda umukino wayo, ariko birangira Australia itsinze Denmark igitego kimwe cyatsinzwe na Mathew Leckie.

Ibi byatumye Abafatansa bazamuka ari aba mbere muri iri tsinda ku manota atandatu banganya na Australia ariko bakaba aba mbere kubera ibitego bazigamye, Tunisia isezererwa ifite amanota ane naho Denmark itaha ari iya nyuma ku inota rimwe.

Abakinnyi bakomeye b'abafaransa ntabwo babanje mu kibuga