Iki kirego cyatanzwe kuu munsi w’ejo tariki 21 Ukuboza 2023, i Los Angeles, kivuga ko ibyabaye byabereye muri hoteri ya St. Regis mu mwaka wa 2010, ubwo uyu mugore yafashaga Vin Diesel mu gufata amashusho ya Fast and Furious igice cya gatanu.
Vin Diesel yamaze kugezwa mu nkiko n'uwahoze ari umukozi we
Urega, Asta Jonasson yavuze mu kirego ko yagiranye amasezerano na sosiyete ya Diesel, One Race, kugira ngo akorere uyu mukinnyi muri Atlanta. Ikirego gikomeza kigaragaza ko Jonasson yari umunyeshuri urangije mu ishuri ry’ibijyanye na filime muri Los Angeles, wafashaga uyu mukinnyi mu gutegura ibirori, kumuherekeza mu birori, no kuba hafi mu gihe ari mu ruhame.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Vanity Fair, ngo ikirego kigaragaza ko mu ijoro rimwe muri Nzeri 2010, Jonasson yasabwe gutegereza mu cyumba cya Diesel muri hoteri ya St. Regis mu gihe shebuja yari akirimo gushimisha abashyitsi bari bavanye mu kabari.
Vin Diesel yakunzwe muri filime nka Fast& Furious
Icyakora ngo mu gihe abandi bagore bari barimo gutaha, Vin Diesel yahise akururira uyu mugore ku buriri, agerageza kimwiyaka ariko biranga.
Ikirego kivuga ko uyu mukinnyi wa filime yatangiye gukanda amabere ya Jonasson no kumusomagura mu gituza, bikaza no kurangira amukorakoye ku myanya y’ibanga.
Ngo akimara kumukuramo imyenda y’imbere, Jonasson yavugije induru yirukira mu cyumba cyo hejuru, aho Diesel yamusabze akamukibita ku rukuta, akamuhatiriza gushyira ikiganza ku gitsina cye, ngo amufashe kwikinisha.
Asta Jonasson ashinja Vin Diesel ku mukomeretsa no kumushora mu bikorwa by'imibonano mpuzabitsina ku gahato
Icyakora nubwo yafashije shubuja muri ayo mafuti, ngo ntibyabujije ki Samantha Vincent, mushiki wa Diesel akaba na perezida wa One Race, yaje guhita amwirukana ku kazi nyuma y'ibyumweru bitarenze bibiri.
Mu bindi byaha Vin Diesel ashinjwa, harimo ivangura rishingiye ku gitsina, kwica nkana amasezerano y’akazi, no gukomeretsa umubiri n’amarangamutima ya Jonasson.
