Uyu munsi mpuzamahanga wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere Kanama buri mwaka, uyu mwaka ukaba wagiye na tariki 2 Kanama.
Kwizihiza uyu munsi byatangiriye i Santa Cruz, muri California muri Amerika, mu 2007. Kugeza ubu, uyu munsi wizihizwa mu mijyi 207 yo mu bihugu 50 ku isi ku migabane itandatu.
Intego yo gushyiraho uyu munsi wahariwe inzoga, kwari uguhuriza hamwe abantu kugira ngo hishimirwe uburyohe bw’inzoga, gushimira abatanga inzoga n’abayikora ndetse no guhuza abantu bo mu mihanda yose ku isi binyuze muri iki kinyobwa gikundwa n’abatari bake.
Buri muryango ku isi ufite ubwoko bw’inzoga kandi amateka yerekana ko iki kinyobwa cyatangiye kuvugururwa mu kinyejana cya 18, ariko, mbere yacyo hari ubwoko butandukanye bw’inzoga zakorwaga mu buryo gakondo kubera ikoranabuhanga ribi.
Ni muri urwo rwego kandi n’u Rwanda rufite abanywi b'inzoga benshi cyane cyane nko kuwa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, bateranira mu tubari dutandukanye bagasabana n’inshuti zabo.
