Uwasifuye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'isi yemeye ko yakoze amakosa

Uwasifuye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'isi yemeye ko yakoze amakosa

 Dec 26, 2022 - 09:04

Umunya-Poland Szymon Marciniak wasifuye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'isi hagati ya Argentine n'u Bufaransa yagize icyo avuga nyuma y'uko abafaransa barenga ibihumbi 23 bamaze gusinya ubusabe busaba ko uyu mukino wasubirwamo.

Umusifuzi w'umunya-Poland Szymon Marciniak wasifuye umukino w'Igikombe cy'isi u Bufaransa bwatsinzwemo na Argentine yatangaje ko atitwaye neza ijana ku ijana muri uwo mukino, ndetse atangaza ikosa yakoze muri uyu mukino wabaye tariki 18 Ukuboza 2022.

Wari umukino w'indya nkurye wabereye kuri Lusail Stadium i Doha muri Qatar aho umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3, bikarangira penariti 4-2 arizo zitumye Argentine itwara Igikombe cy'isi cya gatatu mu mateka yayo.

Nyuma y'uyu mukino abafana bari bashyigikiye u Bufaransa bagiye banenga cyane buryo Marciniak yitwaye muri uyu mukino ndetse agashinjwa kuba intandaro y'intsinzwi y'u Bufaransa. Kuva icyo gihe ubusabe bwabaye bwinshi kuri murandasi busaba ko uyu mukino wasubirwamo, kuko ngo habayeho amakosa mu bitego bibiri bya mbere Argentine yatsinze mu gice cya mbere.

Abafaransa ntibanyuzwe n'ibyemezo Marciniak yagiye afata(Image:Getty)

Abasaba ibyo kandi bageze no ku gitego cya gatatu Lionel Messi yatsinze mu minota 30 y'inyongera aho abakinnyi ba Argentine b'abasimbura birukankiye mu kibuga bishimira igitego mbere y'uko umupira ujya mu izamu.

Syzmon Marciniak yaganiriye n'ikinyamakuru Sport PL iwabo muri Poland, maze yemeza ko koko hari amakosa yakoze muri uyu mukino atarabaniye u Bufaransa.

Marciniak yagize ati:"Cyane rwose hari amakosa yabayeho muri uriya mukino wa nyuma. Hari 'Counter-attack' y'u Bufaransa napfubije nyuma yo gukina nabi kwa Marcos Acuna.

"Naketse ko umukinnyi ukorewe ikosa yaba yagize ikibazo gikomeye ariko narebye nabi kuko nta kibazo gikomeye cyabayeho, uba ukwiye kureka bagakomeza ubundi ukagaruka gutanga ikarita.

"Biba bikomeye, mu mukino nk'uriya. Icy'ingenzi nuko nta makosa akomeye cyane yabayeho."

Marciniak kandi yagarutse avuga ku gitego cya Messi abafaransa bavuga ko yagitsinze hari abakinnyi b'abasimbura ba Argentine bari mu kibuga, azana ifoto yerekana ko nabo ibyo babikoze ku gitego cya Kylian Mbappe.

Yagize ati:"Abafaransa ntabwo bavuga kuri iyi foto aho ushobora kubona abafaransa barindwi mu kibuga igihe Mbappe yatsindaga. Icya mbere nuko ibi ubihaniye ikipe byagira ingaruka cyane ku mukino. Ni izihe ngaruka byagize kuba abo bahungu barasimbukiye mu kibuga?"

Syzmon Marciniak yakomeje avuga ko nyuma y'umukino abakinnyi b'abafaransa bamushimiye ku buryo yasifuye kuko bari banyuzwe n'uburyo yabikoze, ndetse akaba yaragiye yakira n'ubundi butumwa bw'abantu benshi bamushimira ukuntu yitwaye muri uwo mukino.