Usher yavuze ikihishe inyuma y'isibwa ry'ibintu bye byose kuri X

Usher yavuze ikihishe inyuma y'isibwa ry'ibintu bye byose kuri X

 Sep 23, 2024 - 09:18

Nyuma y'uko bigaragaye ko umuhanzi Usher Raymond yasibye ibintu byose kuri X bigateza impagarara ku mbuga nkoranyambaga, yasobanuye ikibyihishe inyuma.

Ku munsi w'ejo nibwo Usher yatunguranye asiba ibintu byose yari yarashyize kuri X bigera ku bihumbi 7000, konti ye isigara yambaye ubusa.

Ni ibintu byateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko kubisiba bifiteho bihuriye n'itabwa muri yombi rya P Diddy, akaba yabisibye ashaka kugira ibyo ahisha inzego zishinzwe umutekano.

Ni mu gihe ku rundi ruhande abandi bavugaga ko yabisibye kugira ngo avugwe cyangwa se akaba ari gutegura ikintu kiremereye nk'igitaramo album cyangwa indirimbo nshya.

Ubwo byari bikomeje guteza urujijo n'impaka ndende, Usher yaje kwifashisha X ye, atera utwatsi ibivugwa ko bifite aho bihuriye n'ifungwa rya P Diddy.

Mu butumwa yanditse yavuze ko hari abantu bari binjiriye konti ye, bituma afata umwanzuro wo gusiba ibintu byose.