USA: Miss yeguye kubera ubuzima bwo mu mutwe

USA: Miss yeguye kubera ubuzima bwo mu mutwe

 May 7, 2024 - 08:12

Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu 2023 Noelia Voigt yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya bitewe n'ubuzima bwo mu mutwe afite.

Noelia Voigt watorewe kuba Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri Nzeri 2023, yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram atangaza ko kubera ubuzima bwe butameze neza, yahisemo gutanga ikamba kugira abanze yite ku buzima.

Mu magambo ye ati “ Imbere muri njye nzi ko iyi ari intangiriro nshya kuri nge, kandi nizeye ko nzakomeza kubera abandi urugero rwo gukomera, gushyira imbere ubuzima bwawe bwo mu mutwe, kwivuganira no kuvugira abandi ukoresheje ijwi ryawe, no kudatinya icyo ejo hahishe, nubwo cyaba kidasobanutse."

Abategura aya marushanwa y'ubwiza muri Amerika, bakaba batangaje ko bakiriye ubwegure bwe kandi ko bashyigikiye ibyemezo cye. Bakaba bemeje ko mu minsi mike baraba batangaje uramusimbura by'agateganyo.

Savannah Gankiewicz w’i Hawaii wari wabaye igisonga cya mbere iruhande rwa Noelia, ni we mukandida uhabwa amahirwe yo guhita aba Miss USA.

Miss USA ni irushanwa ry’ubwiza rimaze imyaka irenga 70. Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika yahoze ari we nyiri Miss Universe Organization, ikigo gitegura amarushanwa ya Miss Universe, Miss USA na Miss Teen USA. Trump yagurishije icyo kigo mu 2015.

Miss USA Noelia Voigt yeguye kubera uburwayi