USA: Akabari kagenewe abagore gusa kafunze gafunguye umunsi umwe gusa

USA: Akabari kagenewe abagore gusa kafunze gafunguye umunsi umwe gusa

 Sep 16, 2025 - 16:21

Mu mujyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye agashya ubwo bar yagenewe gusa abagore yafungurwaga ku mugaragaro, ariko igahita ifunga imiryango bukeye bwaho, ifunguye ijoro rimwe gusa.

Iyo bar yari yatekerejwe nk’ahantu hihariye ho guha abagore uburyo bwo kwidagadura no kwishimisha batabangamiwe cyangwa ngo basakurizwe n’abagabo. Ariko ku mugoroba w’ifungurwa, nta kinyobwa na kimwe cy’inzoga cyigeze kigurwa kugeza bar ifunze.

Amafoto yafashwe muri uwo muhango agaragaza abagore bicaye ku ntebe nta kinyobwa bafite yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bitera impaka ndende. Bamwe mu bagabo bayifashe nk’urwenya, bavuga ko abagore batabasha kwidagadura nta bagabo bari hafi yabo.

Iri geregez ry’iki gitekerezo cy’ahantu hihariye h’abagore ryongeye kuzamura ibiganiro ku ruhare rw’igitsina gabo n’igitsina gore mu buzima bw’imyidagaduro.

Akabari kagenewe abagore gusa kafunze gafunguye umunsi umwe gusa