Umwuka mubi ukomeje gututumba! Donald Trump yaciye amarenga y'intandaro y'intambara ye na Elon Musk

Umwuka mubi ukomeje gututumba! Donald Trump yaciye amarenga y'intandaro y'intambara ye na Elon Musk

 Jul 2, 2025 - 13:49

Nyuma y’igihe hibazwa ku mubano utari wifashe neza hagati ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, na Elon Musk, rwiyemezamirimo ukomeye n’uwigeze kumubera umujyanama mu by’iterambere ry’igihugu, Trump yaciye amarenga y’icyihishe inyuma y’ayo makimbirane binyuze ku rubuga rwa X.

Mu butumwa burebure bwuje amagambo akomeye, Trump yavuze ko Elon Musk yari asanzwe azi ko atigeze na rimwe ashyigikira itegeko ryo gutegeka abaturage kugura imodoka zikoresha amashanyarazi (Electric Vehicle Mandate), ashimangira ko ryari rimwe mu ngingo zikomeye yashyize imbere ubwo yiyamamazaga.

Yagize ati:“Elon Musk yari asanzwe abizi, kera mbere y’uko atangira kugaragaza ko anshyigikiye ngo mbe Perezida, ko njye mpagaze mu buryo bukomeye rwose mpakana itegeko ryo gutegeka abaturage kugura imodoka zikoresha amashanyarazi. Iryo tegeko ni iry’ubuswa.”

Trump yakomeje avuga ko imodoka zikoresha amashanyarazi ari nziza, ariko atemera ko buri muturage yagombye kuzihatirwa. Yongeyeho ko Elon Musk abeshejweho n’inkunga za Leta, aho yavuze ko ari we muntu wahawe inkunga nyinshi kurusha undi wese mu mateka y’igihugu.

Yagize ati:“Elon ashobora kuba ari we muntu umwe ku isi wakiriye inkunga nyinshi za Leta kurusha undi wese. Kandi iyo izo nkunga zitabaho, ashobora kuba yarafunze imishinga ye agasubira muri Afurika y’Epfo.”

Trump yavuze ko iyo hatabaho izo nkunga, nta maroketi, nta satelite, ndetse nta n’imodoka z’amashanyarazi zari kubaho, kandi igihugu cyari kurokora amafaranga menshi cyane.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Trump yasize asekeje bamwe ubwo yavuze ko bishobora kuba byiza kureka DOGE (Dogecoin) ikiga kuri ibi bibazo mu buryo bwimbitse, ashaka gusobanura ko hari amafaranga menshi y’igihugu ari gupfa ubusa.

Ubutumwa bwa Trump bwongeye kuzamura amarangamutima mu banyapolitiki n’abakurikiranira hafi ubukungu bwa Amerika, cyane ko buje mu gihe politiki ku bijyanye n’imodoka zikoresha amashanyarazi ikomeje guteza impaka mu gihugu. Kugeza ubu, Elon Musk nta cyo aratangaza kuri ubu butumwa bwa Trump.

Perezida Donald Trump yaciye amarenga y'intandaro y'intambara ye na Elon Musk 

Elon Musk amaze iminsi aravuga rumwe na Donald Trump