Umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports yahagaritswe

Umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports yahagaritswe

 Apr 18, 2023 - 01:48

Ubuyobozi bw’Umuryango Kiyovu Sports bwahagaritse Munyengabe Omar wari umaze igihe kitari gito ari umunyamabanga mukuru w'uyu muryango.

Munyengabe Omar wari umunyamabanga mukuru w'umuryango wa Kiyovu Sports kuva muri Nzeri 2020, yahagaritswe kuri uyu mwanya ashinjwa kumara umwaka adakora inshingano.

Ibaruwa yanditswe tariki 17 Mata 2023 ikaba yasinywe na Ndorimana Jean François Régis uyobora Umuryango Kiyovu Sports, ivuga ko ahagaritswe nyuma yo kutagaragara mu gikorwa icyo aricyo cyose cy'umuryango wa siporo muri uyu mwaka kandi ariwe wagakwiye kuba amenya ubuzima bwa buri munsi bw'umuryango.

Ibaruwa iragira iti:"Nyuma yo kutagaragara mu gikorwa icyo ari cyo cyose cy’Umuryango wa Kiyovu Sports uyu mwaka w’imikino kandi ari wowe wakagombye kuba umenya ubuzima bwa buri munsi bw’Umuryango, tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko guhera uyu munsi ku wa 17 Mata 2023 muhagaritswe ku nshingano mwari mufite zo kuba Umunyamabanga wa Kiyovu Sports Association."

Munyengabe Omar yari yagizwe Umunyamabanga wa Kiyovu Sports ku nshuro ya kabiri, dore ko yigeze no gushingwa ibijyanye na tekinike, akabifatanya no kuba Umuvugizi w’Ikipe.

Kugeza kuri ubu Kiyovu Sports ni iya kabiri ku rutondw rw'agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 53 inganya na APR ya mbere nyuma y'imikino 25 zimaze gukina, Kiyovu kandi izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo izaba yakiriye Gorilla FC.

Munyengabe Omar yamaze guhagarikwa (Image:Igihe)