Umwana w'umwaka umwe yaciye agahigo ku isi

Umwana w'umwaka umwe yaciye agahigo ku isi

 May 26, 2024 - 15:02

Umwana w'umwaka umwe ukomoka mu gihugu cya Ghana, akomeje kuvugisha benshi nyuma yo guca agahigo ku kuba umushushangi ukiri muto.

Umwana w’umwaka 1 n’iminsi 152 ukomoka muri Gana witwa Ace-Liam Nana Sam Ankrah, yashyize muri ‘Guinness World Records’ nk’umushushanyi muto kurusha abandi ku isi.

Nk’uko Guinness World ibitangaza, Ace yatangiye gushushanya afite amezi 6 mu gihe amaze gukora ibishushanyo birenga 20 kugeza ubu.

Ace aherutse kwitabira imurikagurisha rye rya mbere mu nzu ndangamurage y’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Gana, aho ibihangano bye 10 byerekanwe, ndetse icyenda bikagurirwa aho.

Nyina w’uyu mwana, Chantelle Kuukua Eghan, yasobanuye neza ko ubwo yoherezwaga guhatana muri Miss Universe 2023, ari bwo yashakishije uburyo bwose umuhungu we atasigarana irungu , maze akamugurira ibikoresho byo gusiga amarangi nyuma y’amezi 6 avumbura ishyaka n’urukundo rwa Ace mu gushushanya.