Benshi bacitse ururondogoro kubera umwana w’imyaka ibiri witwa Devan werekanye ubuhanga bwe budasanzwe mu mibare, mu birori bya America's Got Talent birimo kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umwana yatunguye benshi bari muri ibyo birori nyuma yo gukora neza imibare yose yabajijwe.
Nk’uko se witwa Duane Defreitas abitangaza, ngo uyu muhungu we yakundaga imibare kuva afite amezi ane, ku buryo ijambo rye rya mbere yavuze ubwo yigaga kuvuga, ari umubare karindwi.
