Umutoza wa Rutsiro FC yasubije abavuga ko bagurishije umukino wa APR FC

Umutoza wa Rutsiro FC yasubije abavuga ko bagurishije umukino wa APR FC

 Mar 5, 2023 - 06:17

Nyuma y'uko ikipe ya Rutsiro FC itsinzwe ibitego 6-1 na APR FC igashinjwa kugurisha umukino, Okoko Godefroid uyitoza yabihakanye yivuye inyuma avuga ko nawe yatunguwe ni gutsindwa ibyo bitego.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaye umukino w'umunsj wa 22 wa shampiyona ya Primus National League warangiye APR FC itsinze Rutsiro FC ibitego 6-1, ariko wakurikiwe n'amagambo menshi.

Benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda biganjemo abadafana APR FC bashinje Rutsiro FC kuregeza kuri uyu mukino kuko yawugurishije, bikaba aribyo byatumye itsindwa ibitego bingana gutya.

Ibi Okoko Godefroid utoza Rutsiro FC yabyamaganiye kure ahubwo avuga ko nawe yatunguwe no gutsindwa na APR FC ibitego bingana gutyo 

Okoko yagize ati:"Uburyo twatangiye umukino n’uburyo twawusoje, si ko nari niteguye ko biza kugenda. Mu minota 10 ibanza, twari twagerageje gufata umukino, uburyo byahindutse, niba badusomye vuba na vuba, barahindura, baradutsinda. Umukino wa APR, uko iminota yagendaga wabonaga abakinnyi bahinduka. Ni icyo baturushije."

Rutsiro ntiratsinda APR FC kuva yazamuka

Abajijwe impamvu ikipe ye yakinaga ariko gusatira izamu bikagorana, Okoko yavuze ko atari ugutinya ahubwo bamaze iminsi bafite ikibazo cyo gutsinda ibitego.

Ati:"Gutinya ntabwo ari byo, icyo kibazo turagifite, dukina umukino twatsinda tukinjiza agatego kamwe cyangwa bibiri. Kuva ngeze mu ikipe ntiturarenza ibitego bibiri. Iminsi yose turagerageza kugikosora, kiracyafata umwanya."

Ku bijyanye no kuba haba habayeho korohereza APR FC bitewe n’uburyo bamwe mu bakinnyi bagaragaye basa n’abagowe n’uyu mukino, Okoko yabyamaganye avuga ko nta mukinnyi cyangwa umutoza wagurisha umukino.

Ati:"Oya. Ntabwo nabeshyera abakinnyi banjye ko bashobora kurya. Gutanga, nta mukinnyi utanga umukino, nta mutoza utanga umukino kuko twese icyo twaje gukinira mu kibuga ni intsinzi. Hari igihe ugera mu kibuga ugasanga uwo muhanganye ari hejuru gatoya, gahunda yawe yose ikaba igiye mu mazi, kugira ngo uhindure kandi nta bakinnyi bafite inararibonye ufite biragorana."

Uyu mutoza umaze amezi atatu aragijwe Rutsiro FC, yashimangiye ko batazamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Ati:"Twebwe Rutsiro FC icyo twakora, hasigaye imikino umunani, imikino ikomeye cyane turayisoje, dusigaje iy’amakipe turi ku rwego rumwe, intego ni ukuguma mu Cyiciro cya Mbere."

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino,  Rutsiro FC yagumye ku mwanya wa 14 ifite amanota 18, ikaba irusha amanota abiri Marines FC ibanziriza Espoir FC ya nyuma ifite amanota 11.

Okoko(wifashe ku itama) afite ikizere ko Rutsiro FC itazamanuka