Umutoza wa APR FC yikomye abasifuzi badashaka ko atwara igikombe

Umutoza wa APR FC yikomye abasifuzi badashaka ko atwara igikombe

 Apr 16, 2023 - 08:23

Nyuma yo kunganya n'ikipe ya Gasogi United bigatuma banganya amanota na Kiyovu Sports ku rutonde, umutoza wa APR FC ahamya ko yakinnye n'ikipe yaherekejwe n'abasifuzi.

Kuri uyu wa Gatandatu saa 15:00 i Bugesera nibwo hari hatangiye umukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona aho APR FC yari yakiriye Gasogi United, aho ikipe y'ingabo z'igihugu yakinaga inakurura amakuru y'i Muhanga aho Kiyovu Sports yakinaga na AS Kigali.

Mu gihe APR FC na Gasogi United zo zakinnye iminota 90 hakabura ireba mu izamu ry'indi, ku munota wa 67 Ssekisambu yatsindiye Kiyovu Sports igitego bituma icyura amanota atatu, maze APR FC na Kiyovu Sports zinganya amanota 53 ku rutonde rwa shampiyona.

Abatoza ba APR FC ntibahwemye kugaragaza ko uko imisifurire yagendaga muri uyu mukino batabyishimiye, byaje gutuma Ben Moussa yerekwa ikarita y'umuhondo, mu gihe umwungirirza we Neffati yeretswe ikarita itukura kuko zari iz'umuhondo ebyiri.

Nyuma y'uyu mukino, umutoza Ben Moussa utoza APR FC yaganiriye n'itangazamakuru yikoma cyane imisifurire avuga ko batakinnye na Gasogi United gusa ko ahubwo n'abasifuzi batari ku ruhande rwabo.

Umutoza wungirije wa APR FC ariwe Neffati yeretswe ikarita itukura

Ben Moussa ati:"Twanganyije umukino twahuyemo na Gasogi United n’abasifuzi, mu by’ukuri byari bigoye kuko ntiyari ikipe gusa, twahuye na 11 kongeraho n’abasifuzi batatu, babiri bo ku ruhande, uwo hagati, yewe n’uwa kane.

"Si ubwa mbere, buri gihe ni ko biba bimeze. Buri gihe Nsoro ni uko amera, ni we wadusifuriye dukina na Rayon Sports, yemeza igitego kitarenze umurongo. Uyu munsi yakabaye yatanze ikarita itukura ku mukinnyi wa Gasogi, hari n’andi makosa menshi.

"Ni ukuri njye maze kurambirwa n’uburyo abasifuzi bitwara umukino ku mukino, ntibashaka ko APR FC itwara Shampiyona. Sinzi impamvu."

Kunganya uyu mukino mu gihe Kiyovu Sports yo yabonye amanota atatu byatumye ubu APR FC inganya na Kiyovu amanota 53, ariko APR FC irakicaye ku mwanya wa mberw kuko izigamye ibitego 22 mu gihe Kiyovu izigamye ibitego 14. Aya makipe asigaranye imikino itanu yo kwishakamo itwara igikombe cya shampiyona 2022-2023.

Ben Moussa nyiyishimiye imisifurire