Umutoza wa Al-Nassr yasinyishije Cristiano Ronaldo yatunguranye avuga ko yashakaga Lionel Messi

Umutoza wa Al-Nassr yasinyishije Cristiano Ronaldo yatunguranye avuga ko yashakaga Lionel Messi

 Jan 2, 2023 - 08:15

Umufaransa Rudi Garcia utoza ikipe ya Al-Nassr iherutse gusinyisha Cristiano Ronaldo yatangaje ko yashakaga Lionel Messi nk'amahitamo ya mbere.

Umutoza mushya wa Cristiano Ronaldo yatangarije abanyamakuru muri Saudi Arabia ko yashakaga gusinyisha Lionel Messi n'ubwo ikipe ye yahisemo gutanga akavagari kuri Cristiano Ronaldo uzajya abona saga miliyoni 175 z'amapawundi ku mwaka.

Ubwo yari abajijwe ku kuza kwa Cristiano Ronaldo, Rudi Garcia yasubije atebya ati:"Mbere nashakaga kuzana Messi." Garcia ahita akubita igitwenge kigaragaza ko yatebyaga.

Garcia yavuze ko yashakaga Messi aseka(Net-photo)

Uyu mugabo watoje amakipe arimo AS Roma, Marseille na Lyon, avuga ko abakinnyi bakomeye bataba bagoranye gutozwa n'ubwo uyu musore atabanye neza na Erik Ten Hag muri Manchester United ndetse na Fernando Santos mu ikipe y'igihugu ya Portugal.

Garcia yabwiye AS ati:"Ndatekereza ko umutoza uwo ariwe wese yakwishimira gutoza umukinnyi ukomeye nka Cristiano ndetse no mu Ugushyingo 2021 nendaga kujya muri Manchester United.

"Bahisemo Ralph Rangnick ariko nahuye inshuro ebyiri na John Murtough na Darren Fletcher.

"Nendaga gutoza iriya kipe kandi numvaga mbishaka, ninde utashaka gutoza Manchester United? Umutoza wese. 

"Buri gihe ntekereza ko abakinnyi bakomeye baba boroshye gutozwa kuko baba ari abahanga cyane, nabyemeye neza ndi kumwe na Totti muri AS Roma."

Abakunzi ba ruhago batangiye kwibaza niba aya magambo Cristiano Ronaldo ataza kuyatindaho kuko yumvikanisha nko ku mushyira munsi ya mukeba we Lionel Messi, akaba ashobora kumutera kutumvikana n'umutoza we n'ubwo yatebyaga.

Umukino ikipe ya Al-Nassr yatsinzemo Al-Khaleej igitego 1-0 watumye iyi kipe ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona ya Saudi Arabia, aho irusha Al-Shabab inota rimwe.

Cristiano Ronaldo yamaze gutangazwa nk'umukinnyi wa Al-Nassr