Umurengera Georgina Rodriguez yakegukana mu gihe yatandukana na Cristiano Ronaldo

Umurengera Georgina Rodriguez yakegukana mu gihe yatandukana na Cristiano Ronaldo

 Jun 14, 2023 - 07:50

Nyuma yuko bimaze iminsi bivugwa ko Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez umubano utifashe neza, nubwo ba nyirabyo bageragezaga kubisha, ariko amakuru abatandukanye akomeje kuba menshi, ndetse n'ingaruka byagira.

Hashobora kuba hari ibihuha byinshi bijyanye n'imibanire ya Cristiano na Georgina Rodriguez, ariko bakomeje kugendana no kwiyerekana mu birori.

Nyuma yuko Rodriguez yasobanuye amakuru yavugaga ko bari mu bibazo, nta kindi cyari kuba  kitari ukubahanga ijisho, bityo bakaba bari gukora ibishoboka byose ngo bakureho iyo shusho mbi bafite muri rubanda.

Cristiano Ronaldo ashobora kujya yishyura Georgina Rodriguez umurengera mu gihe yatandukana na we

Ariko, inyuma y'amarido, na none, bisa nkaho biteguye  ingaruka zose zishoboka. Itangazamakuru muri Portugal rivuga ko nta buye ryasigara ku rindi bigeze ku byo gutandukana n’ibindi bishobora kuba nyuma.

Amakuru ya Guia TV yagaragaje ibyaba nyuma yuko abo bombi bakitabaza amasezerano y’abashakanye agena igabana ry’imitungo.

Aya masezerano arahari mu gihe cy'ibibazo hagati yabashakanye kandi, hamwe na byo, Georgina yabona inkunga nini cyane mu bukungu baramutse batandukanye.

Byamenyekanye ko uyu munyamiderikazi ashobora kujya ahabwa umurengera buri kwezi, mu gihe yatandukana  n’uyu rurangiranwa mu mupira w’amaguru.

Niba koko amasezerano avugwa ariyo ahari, Georgina Rodriguez, usibye guhomba umugabo, ibindi byose byaba ari inyungu 

Aya masezerano anateganya kandi ko inzu y'umuryango iherereye muri La Finca, i Madrid, yashyirwa ku izina rya Georgina kandi ko yajya ahabwa ubwishyu bugera ku 100,000 by'ama-Euro buri kwezi.

Ibi byaba ari ukuri cyangwa atari ukuri, ariko biragaragara ko ibihuha kuri aba bombi bitazapfa guhagarara.