Amakuru yizewe, avuga ko umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy yinjije miliyoni 2 z'amadolari ku gitaramo cyo ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ni ukuvuga ko yahawe arenga gato miliyari ebyeri z’amanyarwanda.
Burna Boy akomeje guhesha ishema umuziki wa Afurika
Iki gitaramo cyabereye kuri Ataturk Olympic Stadium i Istanbul ku ya 10 Kamena, ni imwe mu nsinzi zikomeye mu mwuga wa Burna Boy.
Ese kuki kuba Burna Boy yarataramye ku mukino wa nyuma wa uefa champions league byabaye inkuru?
Igitaramo cya Burna Boy muri UEFA Champion League, ntabwo ari igitaramo gusa, ahubwo ni na gihamya yo kuzamuka no gutera imbere ku ruhando mpuzamahanga kwa Afrobeats, twavuga ko ihetswe n’uyu mugabo. Ariko ibirenze ibyo, byagaragaje isano ikomeye iri hagati y’umupira w’amaguru n'imyidagaduro, aho umuziki ugenda uhabwa intebe mu mikino ikomeye.
Igitaramo cya Burna Boy ku mukino wanyuma wa UEFA Champion League ni intsinzi kuri Afurika ndetse no ku muziki
Burna Boy, yataramanye na Anitta wo muri Brazil, kandi baririmbye mbere gato y’umukino wa nyuma wahuje Inter Milan na Manchester City. Ibi birori bishimishije byari byatewe inkunga na Pepsi, ndetse byaje kuba igitaramo kitazibagirana ku bakunzi babarirwa muri za miriyoni kwisi yose.
Ese Burna Boy yishyuwe angahe?
Nk’uko amakuru y’ikinyamakuru Mandy News abitangaza, Burna Boy yahembwe miliyoni ebyeri z’amadolari. Uku kwishyurwa umurengera bishimangira izamuka ry’umwuga wa Burna Boy n’agaciro ibigo n’imiryango ikomeye ku isi yose biha abaririmbyi bazwi kugira ngo bakore ibintu bitakibagirana. Byerekanye kandi imbaraga z’umuziki mu kwamamaza ibyabaye n’ibirango(brands).
Nkuko aya makuru abigaragaza, Burna Boy yishyuwe miliyoni ebyeri z’amadorali, ndetse ngo ni amwe mu mafaranga menshi yishyuwe mu bitaramo bya muzika mu birori by'imikino.
Burna Boy yakoze igitaramo kitazibagira ku mukino wa nyuma wa uefa champions league
Kuba Burna Boy yarataramye muri UEFA Champion League akanishyurwa miliyoni ebyiri z'amadorali, byashyizeho urwego rushya. Ni intambwe ikomeye ku bahanzi bo muri Afurika, kandi bizaba bishimishije kubona uburyo bizagira ingaruka ku bwishyu no ku mikorere y'abahanzi mu bitaramo, mu bihe biri imbere.
