Umuraperi Blueface ibirego bikomeje kuba akavagari

Umuraperi Blueface ibirego bikomeje kuba akavagari

 Jun 10, 2023 - 08:55

Nyuma yo gushinjwa ubwicanyi, n'ubujura, Blueface arashinjwa gukomeretsa.

Ibisobanuro birambuye ku bivugwa ku bujura bwa  Las Vegas buvugwamo n'umuraperi Blueface, byagaragaye.

Amakuru ya TMZ, avuga ko Bluefface, umukunzi we Chrissean Rock, ndetse n'abandi benshi mu nshuti zabo, barashinjwa gukubita umugore ku ya 29 Gicurasi, imbere ya Casino.

Blueface arashinjwa gukomeretsa

Amakuru avuga ko uyu mugore yegereye Chrissean amubwira ko amukunda, mu gihe yanamushimiraga ko atwite.

Chrisenan ntiyigeze yakira neza ibyo uyu mugore yakoze, maze aramusimbukira amukubita igipfunsi mu musaya w'ibumoso. Abapolisi bavuga ko Blueface yahise amunyaga terefone, akayishyira mu mufuka we w’inyuma, ubundi akamwishongoraho ati: "Uyi ni iyanjye." Umugore yagerageje kugarura terefone ye, ariko ko undi mugabo mu gatsiko ka Blueface ari we wamutangiriye.

Mugihe amakimbirane yabaga, Blueface na we yahondaguye uyu mugore mu maso no mu gituza kugeza abapolisi bahageze. Blueface, Chrissean n’abagize babo bahise bahunga.

Abapolisi batabaye, basuzumye amashusho yafashwe na kamera, yerekanaga ubwo Chrissean yakubitaga uyu mugore.

Blueface yari aherutse gutabwa muri yombi ari mu rukiko mu rubanza yashinjwagamo ubwicanyi

Ibi byatumye Blueface atabwa muri yombi ku wa Gatatu tariki 7 Kamena, ubwo yari mu rukiko aburana ku kirego cy'ubwicanyi. Yashinjwaga n'urukiko kugira uruhare mu irasana ryabaye  mu mwaka ushize hanze  y’akabari kamwe ko muri Las Vegas.

Kuva ubwo yatanze ingwate y’igihano ke, kandi igitangaje, ni uko  Chrissean atari we  wamufashije gusohoka muri gereza. Ahubwo Jaidyn Alexis, nyina w'abana be babiri, ni we wamukuye muri gereza.