Umunya-Cameroon Vincent Aboubakar yabaye igitambo cya Cristiano Ronaldo muri Al Nassr

Umunya-Cameroon Vincent Aboubakar yabaye igitambo cya Cristiano Ronaldo muri Al Nassr

 Jan 7, 2023 - 18:43

Ikipe ya Al Nassr yaseshe amasezerano ya rutahizamu Vincent Aboubakar kugira ngo yandikishe Cristiano Ronaldo iherutse gusinyisha nyuma yo gutandukana na Manchester United.

Amategeko agenga ikiciro cya mbere muri Saudi Arabia yemerera ikipe kwandikisha abanyamahanga batarenze umunani mu ikipe yose. Ikipe ya Al Nassr yari ifite abanyamahanga umunani mbere yo gusinyisha Cristiano Ronaldo, bivuze ko yagombaga kurekura umukinnyi umwe ngo ibone uko yandikisha Ronaldo.

Inkuru dukesha ikinyamakuru RMC Sport ivuga ko Al Nassr yaseshe amasezerano na rutahizamu Vincent Aboubakar ukomoka muri Cameroon, akaba yatanze umwanya ngo babone uko bandikisha Ronaldo.

Aboubakar yatandukanye na Al Nassr nyuma y'ibiganiro ku mpande zombi ahabwa indishyi ndetse yemererwa kujya mu yindi kipe yose yamushaka muri iri soko ryo mu kwa mbere.

Vincent Aboubakar yemerewe kujya mu ikipe ashaka(Image:AFP)

Igenda rya Aboubakar riratuma noneho Cristiano Ronaldo yemererwa gukina muri Al Nassr kuko arandikishwa, ariko arasabwa kuzabanza gusiba imikino ibiri yahagaritswe kubwo kwandiza telefone y'umufana wa Everton mu Ugushyingo 2022.

Ronaldo yasibye umukino wa mbere Al Nassr yatsinzemo Al Ta'ee kuri uyu wa Gatanu, umukino wa nyuma azasiba ni uwo Al Nassr izakina na Al Shabab tariki 14 Mutarama 2023. Ronaldo azaba yemerewe gukina tariki 22 Mutarama 2022 aho Al Nassr izakina na Ettifaq.

Ku rundi ruhande Vincent Aboubakar we akomeje kuvugwa mu makipe atandukanye anarimo Manchester United yarekuye Cristiano Ronaldo, aho iyi kipe yifuza cyane rutahizamu muri uku kwezi kwa mbere.

Ronaldo azategereza undi mukino adakina (Image:AFP)