Umunsi Onana yishyura ideni cyangwa akemera kuba umugambanyi-Ibyo ugomba kumenya mbere y'umukino wa Rayon Sports na APR FC

Umunsi Onana yishyura ideni cyangwa akemera kuba umugambanyi-Ibyo ugomba kumenya mbere y'umukino wa Rayon Sports na APR FC

 Dec 17, 2022 - 06:37

Umukino wa Rayon Sports na APR FC niwo mukino uhuruza imbaga kurusha indi yose mu Rwanda aho abafana baba mu Rwanda no mu mahanga baba barajwe ishinga no kumenya uko urangira.

Usibye kuba ari umukino uhuza amakipe akomeye cyane mu Rwanda, ni umukino wavugishije abatari bake kubera igiciro cyashyizweho ku bantu bifuza kuwureba. Ubuyobozi bwa Rayon Sports buherutse gutangaza amatike arimo iy'ibihumbi 100 by'amanyarwanda.

Iyi tike ya 100,000 Rwf izishyurwa n'abashaka kwicara muri VVIP, mu gihe VIP ari 30,000 Rwf, ahatwikiriye hakaba 10,000 Rwf mu gihe ahasigaye hose hadatwiriye azaba ari 5,000 Rwf.

Imibare igaragaza iki kuri uyu mukino?

Kuva mu 2010, Rayon Sports na APR zimaze gukina imikino 24 muri shampiyona aho usanga muri iyi mikino ikipe ya APR FC ariyo ifite intsinzi nyinshi imbere ya Murera.

Muri iyi mikino 24 APR FC yatsinzemo imikino 12 mu gihe Rayon Sports yatsinze itanu, indi mikino irindwi amakipe yombi arayinganya. Muri iyo mikino kandi amakipe yombi yinjije ibitego 62 ku mpande zombi, Rayon Sports yatsinzemo ibitego 29 mu gihe APR FC yo yatsinzemo ibitego 33.

Ikipe ya Rayon Sports iheruka gutsindaAPR FC tariki 20 Mata 2019 aho yayitsinze igitego 1-0, bivuze ko imyaka itatu yirenze APR FC idatsindwa n'uyu mukeba wayo. Nyuma y'uwo mukino amakipe yombi amaze guhura imikino itandatu mu marushanwa yose, haba mu gikombe cy’Amahoro na shampiyona.

Rayon Sports yigaruriwe na APR FC muri iyi myaka

Muri iyo mikino itandatu APR FC yatsinzemo imikino ine irimo itatu muri shampiyona ndetse n’umwe mu gikombe cy’Amahoro, mu gihe banganyije imikino ibiri irimo umwe muri shampiyona n’undi mu gikombe cy’Amahoro. Muri iyi mikino hinjiyemo ibitego icyenda muri rusange, aho APR FC yatsinze birindwi Rayon Sports itsinda bibiri.

Amakipe ahagaze ate uyu munsi?

Nyuma y'imikino 13 ya shampiyona imaze gukinwa, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 28 ahoyinjije ibitego 20 ikinjizwa 12 bivuze ko izigamye ibitego umunani, mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 24, aho yinjije ibitego 17 yinjizwa 10 bivuze ko izigamye ibitego birindwi. 

Gusa urutonde rw'agategany ruyobowe na AS Kigali irusha Rayon Sports amanota abiri kuko yo yakinnye umukino wayo w'umunsi wa 14 kuri uyu wa Gatanu mbere y'uko Rayon Sports na APR FC zikina umunsi wazo wa 14.

Uyu mukino ugiye kuba mu gihe mu minsi ishize byavuzwe ko myugariro wa Rayon Sports Ndizeye Samuel atazawukina kuko afite amakarita atatu y'umuhondo, ariko byaje gusuzumwa neza bigaragara ko uyu muhungu aza kuba ahari kuko afite ikarita imwe gusa yabonye ku mukino baherutse gutsindwamo na Etincelles.

Ku rundi ruhande Essomba Willy Leandre Onana, umunya-Cameroon ukinira ikipe ya Rayon Sports utaragaragaye muri uwo mukino uheruka, uyu munsi agomba kuza kuba ahari. Uyu musore ukunda gushinjwa kutigaragaza mu mikino ikomeye ya Rayon Sports yarahiriye kwishyura iryo deni arimo aba-Rayon.

Mu mukino Rayon Sports iheruka gutsindwamo na Kiyovu Sports mu gikombe cya Made in Rwanda, uyu mukinnyi yavuye mu kibuga hakiri kare ashinjwa kugambanira ikipe ndetse birangira atukanye n'abafana ku mbuga nkoranyambaga.

Onana yitezweho kwigaragaza muri uyu mukino

Mu mukino Rayon Sports iheruka guhuramo na APR FC tariki 23 Ugushyingo 2021 Onana yafunguye amazamu ku munota wa 20 ariko aza kuva mu kibuga kubera imvune, birangira APR FC yishyuriwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 39 ndetse ku munota wa 43 Ruboneka jean Bosco ashyiramo icya kabiri birangira Rayon Sports itsinzwe.

Aha naho abafana ba Rayon Sports bashinje Leandre Onana gutererana bagenzi be, abandi banajya kure bemeza ko hari icyo yaba yahawe na mukeba akivunikisha.

Ni umukino uyu musore yakaniye cyane kuko ashaka kwerekana ko ibyo abafana bamuvugaho ataribyo, ahubwo ko yagiye abura muri iyo mikino ikomeye kuko yabaga afite ibibazo by'ubuzima bitari ubushake bwe.

Umukino wo kugarura ikizere kuri Haringingo!

Mu ntangiro z'uyu mwaka w'imikino nibwo Haringingo Francis yaramukijwe ikipe ya Rayon Sports, akaba ari umutoza wanyuze mu makipe nka Mukura, Police FC na Kiyovu Sports yatozaga mu mwaka ushize aho APR FC yamutwaye igikombe imurusha inota rimwe.

Uyu mugabo nawe ntabwo aremeza abafana ba Rayon Sports dore ko atitwaye neza ubwo yatsindwaga na mukeba wa Rayon Sports ariwe Kiyovu Sports, uyu musi byibuze arasabwa gutsinda APR FC akababarirwa amarira yabateje n'amagambo akorogoshora y'abafana ba Kiyovu Sports.

Ni umukino wo kugarura ikizere muri APR FC!

Iyi kipe yagize ibibazo byinshi mu ntangiro z'uyu mwaka w'imikino bishingiye ahanini ku wari umutoza wayo ariwe umunya-Maroc Adil Erradi Mohamed n'ubu bitararangira. Iyi kipe iri gutozwa na Ben Moussa Abdessattar wari umwungiriza wa Adil ntabwo iri kwitwara neza muri iyi minsi.

Mu mikino itanu APR FC iheruka gukina ifitemo intsinzi imwe gusa dore ko indi ine yose yayinganyije n'amakipe bakinaga, ikaba yaragowe no kubona igitego kuko itatu muri iyo ine yarangiye ari ubusa ku busa.

Ku isaha ya saa 15:00 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo nibwo hateganyijwe uyu mukino ukaba uraza gusifurwa na Ishimwe Claude bakunze kwita Cucuri. Claude araba afashwa na Ishimwe Didier na  Bamporiki Desire baraba bari ku mpande, mu gihe Ruzindana Nsoro araba ari umusifuzi wa kane.