Biravugwa ko umugore n’umukobwa wa nyakwigendera George Floyd barimo gutegura filime bise ‘Daddy changed the World’ ivuga ku buzima bw’uwo mugabo wishwe na polisi muri Amerika muri 2020.
Nk’uko ikinyamakuru Variety kibitangaza, umugore w’uyu mugabo witwa Roxie Washington n’umukobwa we Ginna Floyd bazafatanya na Gregory R. Anderson, akaba ari na we watunganyije filime yamenyekanye cyane yitwa‘The Family Business’ kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa uwo mushinga.
George Floyd yishwe n’umupolisi wa Amerika Derek Chauvin ku ya 20 Gicurasi 2020 nyuma yo kumupfukama ku ijosi iminota irenga icyenda bikamuviramo gupfa, nyuma yo guhatwa na polisi nyuma yo gukekwaho gukoresha inote y’amadorari 20 ya ruhurika mu iduka.
