Umuhanzi Portable aratabaza ngo bamusengere

Umuhanzi Portable aratabaza ngo bamusengere

 Dec 14, 2023 - 07:17

Umuhanzi Portable wo muri Nigeria uri mu bitaro, arasaba abafana kumutiza amasengesho menshi.

Umuririmbyi wo muri Nigeria Habeeb Okikiola amazina nyakuri y'umuhanzi Portable, arasaba abakunzi be n'abandi bose kumusengera kuko ngo arembeye mu bitaro nyuma yo gukubuka mu Bwami bw'Ubwongereza aho yari yaritabiriye ibirori.

Portable hamwe na bagenzi be, akaba yari yavuye i London mu Bwami Bwongereza ku wa Mbere w'iki Cyumweru nyuma y'uko yari yitabiriye ibihembo bya 'British Fashion Awards' byabereye 'Royal Albert Hall' i London.

Portable uri mu bitaro arasaba amasengesho 

Nyuma yuko uyu muhanzi asesekaye i Lagos hamwe n'itsinda rye, akaba yarahise ashyira ifoto ye ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko arembeye mu bitaro, akaba asaba amasengeho menshi, ndetse avuga ko adashaka kubura ubuzima, kuko ngo akiri muto.

Mu magambo ya Portable ati "Nkeneye amasengeho yanyu, kuko ubuzima ni ubukungu. ZAzuu sinzigera mpfa nkiri muto." Icyakora nubwo byatangajwe ko uyu musore arembye, ariko ntabwo hatangajwe aho arwariye ndetse nicyo arwaye.