Umuhanzi D Voice yahishuye ikiguzi byamusabye ngo agere muri Wasafi

Umuhanzi D Voice yahishuye ikiguzi byamusabye ngo agere muri Wasafi

 Dec 3, 2023 - 09:28

Umuhanzi D Voice uheruka gusinya muri Label ya Wasafi ya Diamond Platnumz, yatangaje icyo byamusabye kugira ngo yinjiremo, harimo ko bamusubirishijemo indirimbo 30 yari yanditse.

Ku 17 Ugushyingo 2023, nibwo inkuru yasakaye mu bitangamakuru byo muri Afurika y'Iburasirazuba ko Diamond Platnumz yasinyishije undi muhanzi mushya mu nzu ye itunganya umuziki ya Wasafi Record Label, nyuma y'uko hari hashize iminsi abiteguje abakunzi be.

Nyuma yo gutangaza ko umuhanzi ukizamuka D Voice yarangije kwinjira mu nzu ya Wasafi, uyu muhanzi yatangaje ko byahoze ari inzozi ze gukorana na Diamond. Kuri iyi nshuro, yongeye gutangaza ikiguzi byamusabye kugira ngo yinjire muri Wasafi. 

Umuhanzi D Voice uheruka gusinya muri WCB

Mu kiganiro D Voice yatanze, yahishuye ko yanditse indirimbo 30 zari kujya kuri alubumu ye 'Swahili Kid', ariko ngo ubwo yazerekaga Diamond, yatunguwe nuko yamubwiye ko indirimbo imwe gusa ari yo iri ku rwego rwo kuba yabarizwa muri Label ye, amusaba kwandika izindi bundi bushya.

D Voice akaba avuga ko yari asanzwe yandikira indirimbo abahanzi bo muri Tanzania, dore ko na we ari ho akomoka, ariko ngo yatunguwe no kumva indirimbo ze muri Wasafi barazanze kandi yarumva yakoze iyo bwabaga.

Nkaho ibyo bitari bihagije kandi, akaba yarahawe amasezerano akayamaraho amajoro atatu ari kuyasesengura neza kugira ngo abone gushyiraho umukono. D Voice akaba yarinjiye muri Wasafi asangamo abarimo: Zuchu, Mbosso, Lavalava, Queen Darleen, ndetse na mwenyewe Diamond Platnumz. 

Umuhanzi D Voice wasiye muri Label ya Diamond Platnumz