Umugore wa Professor Jay ntaratsinda agahinda yatewe n'ababitse umugabo we

Umugore wa Professor Jay ntaratsinda agahinda yatewe n'ababitse umugabo we

 Nov 3, 2023 - 00:43

Umugore w'umuraperi Professor Jay, yavuze ko n'ubu atarakira ibikomere yatewe n'abantu babitse umugabo we akiri muzima.

Umugore wa Professor Jay, umunyabigwi mu muziki wa Tanzania by’umwihariko mu njyana ya Hip hop, yatangaje ko ikintu cyamushenguye umutima kurusha ibindi mu buzima bwe, ari ukumva rubanda babika urupfu rw’umugabo we, nyamara akirimo kurwana n’ubuzima mu cyumva k’indembe.

Umugore wa Professor Jay yashenguwe n'ababitse umugabo we akiri muzima

Ubwo yaganiraga n’ibinyamakuru by’iwabo muri Tanzania, yavuze ko yatunguwe akanababazwa no kumva inkuru y’urupfu rw’umugabo we, nyamara akiri muzima. Si ibyo gusa, kuko ngo abantu banakwirakwije ibihuha by’indwara umugabo we atari arwaye.

Uyu mugore witwa Grace yakomeje avuga ko rubanda bamuteye umugongo ubwo umugabo we yari arembye, ku buryo yari mu bwigunge atagira kivurira.

Professor Jay byavuzwe ko arwaye muri Mutarama uyu mwaka

Inkuru z’uburwayi bwa Professor Jay wakunzwe mu ndirimbo nka "Hapo Sawa", zatangiye gukwirakwira muri Mutara uyu mwaka, gusa tariki 4 Gicurasi abakunzi be bongeye gusubiza agatima impembero nyuma yo kongera kumubona ari muzima yasubiye mu mirimo ye.