Umubyeyi yasengeye umwana we kuzavamo ibandi butwi

Umubyeyi yasengeye umwana we kuzavamo ibandi butwi

 Apr 21, 2023 - 02:40

Mu gihugu cya Ngeria ahaberaga umuhango wo kwita izina, umugore yatunguye abantu asaba Imana ngo umwana we akure vuba kugira ngo yibe amafaranga ya Leta.

Ibi byabaye mu muhango wo kwita umwana izina, aho uwo mugore utatangajwe amazina ye  yatunguye abantu ubwo yafataga ikalamu akayipfumbatisha urwo ruhunja agatangira kurusengera arwaturiraho amagambo asaba Imana ngo akure vuba hanyuma iriya kalamu azayikoreshe mu kwiba amafaranga ya leta.

Uyu mugore yagize Ati” ngushyize iyi kalamu mu biganza byawe mugihe uzaba uri Guverineri  cyangwa Umusenateri uzabe umwe mu bazakoresha iyi kalamu mu kwiba amafaranga ya leta ya Nigeria”.

Bamwe mu babonye video yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, basabiye uwo mugore gutabwa muri yombi kuko ngo ibyo yakoze ari amahano adakwiriye kwihanganirwa.