Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki nyarwanda kandi bawutangiye kera ubwo abantu bari batarabasha kumva neza ko umuntu ashobora kuwukora bk’akazi kagutunga, ariko byagera ku mukobwa wabijyagamo mu myaka 15 ishize bikaba ibindi.
Uku kwinjira mu muziki ari umukobwa muri icyo gihe, byatumye Knowless agenda avugwaho amagambo mabi yuje imvugo nyandagazi, inkuru zimuharabika zikandikwa, amafoto mpimbano n’ibindi bigamije kumushyira hasi.y
Icyakora nubwo ibyo byose byavuzwe, ntibyigeze bimuca intege ngo awuhagarike, ahubwo yakomeje gushyiramo imbaraga aribyo byatumye aba uwo ari we ubu.
Mu kiganiro na B&B FM, Knowless yahishuye ko kugira ngo izo nkuru zitamukomeretsa umutima yirindaga gusoma ibinyamakuru, ugasanga ibyinshi mu byavuzwe arabibwira n’abantu b’inshuti ze.
Ati “Icyo gihe kera urumva nari nkiri n’umwana ari bwo nkirangiza ayisumbuye, ntabwo nasomaga ibinyamakuru…Barazaga bakambwira ngo ‘wabonye ibintu bakwanditse?’ Abanyegereye bo bakaba babizi ko ntabisomye…Ni muri kwa kurinda umutima wanjye no kurinda ubuzima bwo mu mutwe bwanjye.
"Bigacaho ngakomeza nkaho nta cyabaye, kandi koko kuri njye ntacyabaga cyabaye ariko hanze byabaga byacitse.”
Yavuze ko hari ubwo bigeze gufata ifoto y’umuntu wambaye ubusa bashyiraho umutwe we biba ibibazo bikomeye. Icyo gihe abantu benshi b’inshuti n’imiryango baramuhamagaye n’agahinda kenshi batiyumvisha ukuntu yabatengushye, dore ko n’ubundi bamwe batari bamushyigikiye ko yajya mu muziki.
Muri abo bamuhamagaye kandi yavuze ko harimo na Alex Muyoboke, atangira kumukomeza amubwira ko atagombaga gucika intege gusa muri ako kanya yari ataramenya ibyabaye.
Kuri we avuga ko kugeza n’ubu iyo ikintu abona kitamwubaka, agifata nk’aho kitariho ubundi ubuzima bugakomeza.

