Uko ibihembo byagabanywe muri Tour du Rwanda 2023

Uko ibihembo byagabanywe muri Tour du Rwanda 2023

 Feb 26, 2023 - 12:02

Nyuma y'iminsi isaga umunani mu Rwanda hari kubera Tour du Rwanda ya 2023 yasojwe kuri iki Cyumweru, bikomeza kuba ihurizo ku banyarwada.

Ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023 nibwo hatangiye Tour du Rwanda 2023 iri yitabiriwe n'amakipe akomeye ku isi, ikaba yasojwe kuri iki Cyumweru saa 26 Gashyantare 2023.

Kuri uyu munsi hakinwe Agace ka Munani gasoza Tour du Rwanda 2023 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ku ntera ya kilometero 75.3, ndetse Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, akaba ari mu bitabiriye isozwa ry'iri rushanwa ryasorejwe ku i Rebero kuri Canal Olympia.

Mbere y’uko aka gace ka nyuma gatangira, Henok Mulubrhan wa Green Project-Bardiani yanganyaga ibihe na Walter Calzoni wa Q36.5 Pro Cycling Team, mu gihe umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid yamurushaga amasegonda umunani.

Henok Mulubrhan yegukanye Tour du Rwanda 2023 amaze gukoresha amasaha 28, iminota 58 n’isegonda rimwe, ibihe yanganyije na Walter Calzoni wa Q36.5 Pro Cycling Team, ariko bitabaza itegeko ryo kureba imyanya abakinnyi bagiye bagira kuva irushanwa ryatangira.

Henok yambikwa umwenda w'umuhondo na Perezida Paul Kagame

Uretse uyu munya-Eritrea wegukanye Tour du Rwanda 2023, hari n'ibindi bihembo byagiye bitangwa. Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi yabaye Marc Oliver Pritzen ukinira ikipe ya EF Education- Nippo.

Umukinnyi wahize abandi muri ‘sprint’ yabaye James Fouche ukinira Bolton Equities, mu guhe umukinnyi w'umunyarwanda mwiza yabaye Muhoza Eric ukinira Bike Aid.

Umukinnyi mwiza w'umunyafurika yabaye Henok Muluerberhane wa Green Project-Bardiani, wanegukanye etape y'uyu munsi akanatwara Tour du Rwanda 2023.

Umukinnyi wahatanye kurusha abandi ni Marc Oliver Pritzen wa EF Education- Nippo, naho umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire aba Mikel Bizkarra wa Euskaltel–Euskadi.

Ni mu gihe kandi hahembwe ikipe y’umunsi ariyo Euskaltel-Euskadi.

Tour du Rwanda 2023 yashyizweho akadomo (Image:Igihe)