UCL:Manchester City yikuye imbere ya Bayern Munich, i Milan bongera kumwenyura

UCL:Manchester City yikuye imbere ya Bayern Munich, i Milan bongera kumwenyura

 Apr 19, 2023 - 17:05

Imikino ya kimwe cya kane cya UEFA Champions League ya 2022-2023 yasize abo mu mujyi wa Milan bizeye ko bagomba kubona ikipe ku mukino wa nyuma, mu gihe Bayern Munich yananiwe kwishyura Manchester City.

Yari imikino ibiri yo kwishyura yabaye kuri uyu wa Gatatu aho Bayern Munich yasabwaga gutsinda Manchester City ibitego byibuze 3-0, cyangwa se ikanongeraho ibindi igakomeza muri kimwe cya kabiri bidasabye iminota 30 y'inyongera na penariti.

Bayern Munich yinjiye mu kibuga gahunda ari amashoti asimburana imbere y'izamu rya Ederson Moraes ndetse ba myugariro nka Ake, Akanji, Dias na Stones barwana no gukiza izamu ryabo.

Manchester City yabakundiye isubira inyuma ikajya isatira izamu rimwe na rimwe ku mipira iyi kipe yo mu Budage yabaga itakaje. Iyi kipe ya Pep Guardiola yabonye penariti ku munota wa 38 yatewe na Erling Haaland ayitera hejuru kure cyane arayihusha.

Bayern Munich yongeye gukanguka yataka izamu rya Manchester City ariko ibasha kubyitwaramo neza igice cya mbere kirangira nta gitego kibonetse. Aha byose byari bikiri mu biganza bya Manchester City kuko yari igifite ibitego 3-0 yatsinze mu mukino ubanza wabereye i Etihad mu cyumweru gishize yari yizeye.

Baje mu gice cya kabiri Manchester City yahinduye uburyo bw'imikinire, itangira kwataka Bayern Munich bitandukanye n'uko yabikoraga mu gice cya mbere. 

Ku munota wa 58 ubwo abasore ba Bayern Munich bari bazamutse bagiye gushaka igitego bamaze guhusha uburyo imbere y'izamu, nibwo John Stones yahise atera umupira imbere usanga Erling Haaland wawugaruye n'umutwe awuha Kevin De Bruyne wacunze neza uko Haaland yagiye akawumucomekera byatumye ahita atsinda igitego cya Manchester City.

Kuri uyu munota ikizere cyo gukomeza ku bafana ba Bayern Munich cyasaga n'ikiyoyotse ariko ntabwo bigeze bahagarika kwataka. Ku munota wa 81 nibwo Sadio Mane wari umaze kwinjira mu kibuga yahinduye umupira ugaturwa n'akaboko ka Manuel Akanji, umusifuzi ahita atanga penariti 

Iyi penariti yatewe neza na Joshua Kimmich ndetse arayinjiza, bihita biba igitego 1-1 muri uyu mukino, mu gihe ku giteranyo byari ibitego 1-4. 

Bayern Munich ntiyahwemye gukomeza gushaka ibindi bitego dore ko yagiye inahusha uburyo butandukanye imbere y'izamu rya Manchester City, ariko umukino warinze urangira nta kindi gitego kibonetse ahubw umutoza Thomas Tuchel yeretswe ikarita itukura.

Uyu mutoza mushya wa Bayern Munich yeretswe ikarita ya kabiri y'umuhondo ku munota wa 85, bitewe n'imyitwarire ye ubwo atari yishimiye ibyemezo abasifuzi barimo bafata.

Manchester City yakomeje muri kimwe cya kabiri aho izahura na Real Madrid. Umukino ubanza uzabera i Santiago Bernabeu tariki 9 Gicurasi 2023, mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki 16 Gicurasi 2023.

Ku rundi ruhande i Giussepe Miazza naho haberaga umukino wo kwishyura hagati ya Inter Milan na Benfica, nyuma y'uko umukino ubanza Benfica yari yatsindiwe ibitego bibiri ku busa muri Portugal.

Mu gihe abafana ba Inter Milan bakekaga ko basoreje ibintu muri Portugal, ntabwo Benfica yigeze iborohera kuri uyu munsi. Inter Milan yabonye ibitego bitatu byatsinzwe na Nicollo Barella ku munota wa 14, Lautaro Martinez atsinda ku munota wa 65, ndetse na Joacquim Correa atsinda ku munota wa 78.

Ni mu gihe kandi ikipe ya Benfica nayo yakomeje umutsi ikabasha kubona ibitego bitatu byatsinzwe na Fredrik Aursnes ku munota wa 38, Andre Silva atsinda icya kabiri ku munota wa 85 mu gihe Petar Musa yatsinze icya gatatu mu minota yonyongera, byatumye umukino usozwa ari ibitego 3-3.

Inter Milan yahise ikomeza muri kimwe cya kabiri kubera igiteranyo cy'ibitego 5-3, ikaba izahura na AC Milan aho umukino ubanza uzaba tariki tariki 09 Gicurasi 2023 naho uwo kwishyura ukaba tariki 16 Gicurasi 2023, yose ikaba ari imikino izabera kuri sitade imwe aya makipe asangiye.

Manchester City izahura na Real Madrid muri kimwe cya kabiri

Inter Milan nayo izahura na mukeba wayo AC Milan